AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta ihagaze he ku cyifuzo cyo gufungura ahasengerwa?

Yanditswe Jun, 13 2020 09:54 AM | 48,625 Views



Abayoboke b'amadini n'amatorero baravuga ko urukumbuzi rwo kongera guteranira mu nsengero ari rwose. Ni mu gihe Leta y'u Rwanda ibizeza ko iri gukorana n'abayobozi b'aya madini n'amatorero ngo bashake umuti w'iki kibazo.

Amezi arenga atatu arashize insengero n'amadini bihagaritswe ku bw'icyorezo COVID19. Abayoboke b'aya madini n'amatorero bavuga ko nubwo bumva neza impamvu yo kudateranira mu ruhame ngo urukumbuzi ngo ni rwose.

Uru rukumbuzi aba bayoboke bafite ababayobora bararwumva cyane, banaherutse kwandikira ibiro bya Minisitiri w'intebe basaba ko bafungurirwa bakongera guterana.

Ibyo kongera kugaragara kw'abarwayi ba COVID19 ntibyahagaritse ibiganiro, abagize iri huriro bahuye na bamwe mu bagize Guverinoma baganira ku cyakorwa.

Umukuru w'Urwego rushinzwe Imiyoborere (RGB), yavuze ko gufungura ahasengerwa bidahita bikorwa bitewe n’uko icyorezo kigihari, aho bigaragarira no mu mibare mishya y’abacyandura.

Gusa ruvuga ko rukomeje gufatanya n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu myiteguro y'uburyo igihe n'ikigera cyo kongera guterana mu ruhame bizakorwamo neza hubahirizwa amabwiriza yo gusenga hanirindwa COVID19. Ni ibikorwa birimo kunoza neza uburyo hashakwa ibikoresho bizifashishwa, ubukangurambaga ku bayoboke n'ibindi byose bizafasha aba bayoboke gusenga banirinda icyorezo cya COVID19.

Inkuru irambuye mu mashusho


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage