AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Leta izakomeza kunganira ibikorwa bizafasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko - Minisitiri Uzziel

Yanditswe Jun, 30 2022 19:57 PM | 32,032 Views



Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, guverinoma izakomeza kunganira ibikorwa bitandukanye bizafasha igihugu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko. Ni mu gihe muri uyu mwaka biteganijwe ko ibiciro bizazamuka ku gipimo cya 9.5% ugereranije na 6% byazamutseho muri iyi minsi.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2021 ubukungu bw’Isi bwazamutse ku gipimo cya 6.1%. Mu myaka ya 2022 na 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’Isi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.6%. Iri gabanuka rishingiye ku ngaruka zatewe n’ibihano byafatiwe Uburusiya kubera intambara bwashoje kuri Ukraine bigatuma habaho izamuka ry’ibiciro bya petroli na gaz n’ibiribwa. 

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku gipimo cya 10.9% mu mwaka wa 2021 ugereranyije n’igipimo cya 3.4% munsi ya zeru wari wagabanutseho mu mwaka wa 2020. Ibi bikaba byaraturutse ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 6%, uw’inganda wazamutse ku gipimo cya 13%, n’uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku gipimo cya 12%.

Mu mezi 9 ya mbere y’umwaka wa 2021, izamuka ry’ibiciro ryakomeje kuba ku kigero cya 0.7% bitewe n’ibiciro by’ibiribwa byari ku kigero cyo hasi kubera umusaruro mwiza w’ubuhinzi. Gusa ibiciro ku masoko byatangiye kuzamuka mu gihembwe cya nyuma cya 2021 bigera ku gipimo cya 2.1%. Mu gihembwe cya mbere cya 2022 bitewe ahanini n’intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine yanahungabanyije bikomeye ihererakanywa ry’ibicuruzwa igateza n’izamuka n’ibiciro ku isi; izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa imbere mu gihugu kandi byatewe n'uko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya A wahungabanyijwe n’imihindagurikire y’ikirere, izamuka rusange ry’ibiciro mu Rwanda ryageze ku gipimo cya 7.5%.

Icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyiyongereyeho 0.5% kigera kuri miliyari 1.658 z’Amadorali ya Amerika kivuye kuri Miliyari 1.650 z’Amadorali ya Amerika cyariho mu mwaka wa 2020. Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 4.3% mu mwaka wa 2021 ugereranyije na 13,1% mu mwaka wa 2020.

Ibyoherezwayo byiyongereye ku gipimo cya 8.8% mu mwaka wa 2021.

Umusaruro w’Urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 4%, Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyije kuzamuka ku gipimo cya 8.9% ugereranyije na 13% wari wazamutseho mu 2021 bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bikoreshwa mu nganda ndetse n’ishoramari naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzazamuka ku gipimo cya 5.8% ugeranyije na 12% wari wazamutseho mu 2021.

Ibiciro ku masoko biteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 9.5% mu mwaka wa 2022 na 8% mu 2023 bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro ku isi. Nanone kandi mu mwaka wa 2022 icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza  mu mahanga giteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 12.2% by’umusaruro mbumbe bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibitumizwa hanze.

Ministre w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakomeza kwitabwa ku kunganira urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ibicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze nk’ibikomoka kuri peteroli cyane ko ibicuruzwa biva hanze byinshi ahanini ntacyo igihugu cyahindura ku biciro byabyo.

Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho Miliyari 217.8 bingana na 4.7% ugereranyije na Miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/22 usozwa tariki 30 kamena. Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23; amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,796.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60% by’ingengo y’imari yose naho azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1,862.4 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi ashimangira ko igice kinini cy’amafaranga y’ingengo y’imari uyu mwaka kizibanda ku bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Mu gihe Leta ikomeje gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1), izakomeza kandi kunoza gahunda y’imicungire y’imari igabanya icyuho mu ngengo y’imari no gukomeza kubungabunga igipimo cy’inguzanyo ari nako ikomeza guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage