Yanditswe Mar, 27 2024 16:04 PM | 124,269 Views
Umuyobozi
w’Ikigo gishinzwe kugenzura Imiturire mu Rwanda, RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze
ko Leta yatangiye kubarura inzu zayo zidakoreshwa mu kureba uko zishobora
kubyazwa umusaruro.
Mu bihe bitandukanye, abaturage bakunze gutunga agatoki inzu za Leta zangiritse kuko zidakorerwamo ndetse bakagera aho basaba kuzihabwa kugira ngo bazikoreshe.
Mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke kimwe n’ahandi mu gihugu, hagaragara inyubako za Leta zigenda zangirika kuko zitagikorerwamo.
Abaturage baganiriye na RBA bavuga ko iki ari igihombo kuri Leta no kuri bo ubwabo kuko izi nyubako zidakoreshwa mu nyungu rusange cyangwa ngo zihabwe ababasha kuzibyaza umusaruro.
Mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke hafi y’aho ibiro by’umurenge byubatse, hari inzu nini cyane yahoze ikorerwamo n’Urukiko rw’Ibanze ariko imaze imyaka irenga itatu itagikorerwamo. Iyi nzu bigaragara ko yubatswe mu myaka ya vuba, ubu yatangiye kwangirika igisenge, kuko amabati yayo hamwe yatobaguritse, ahandi ibyatsi byayameze hejuru.
Abaturage bo muri ako gace, bibaza impamvu iyi nzu irimo kwangirika nyamara bafite ibibazo yakabaye ikemura.
Mukamana Daphrose yagize ati “Twakabyaje umusaruro iyi nyubako, ikareka gusenyukira ubusa. Cyangwa se bakayikatamo ibyumba, bakabiha abaturage. Hari abatishoboye bagenda bacumbika.’’
Mu murenge wa Kamembe i Rusizi naho, hari inyubako zitandukanye za Leta zitagikorerwamo ndetse zimwe zaranasenyutse. Zimwe ziri imbere ya Stade y’Akarere ka Rusizi, hari n’iyahoze ikoreramo Perefegitura ya Cyangugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Iposita.
Umwe yagize ati “Hariya hagashyizwe indi mishinga duhuriraho twese, idufitiye akamaro. Niba Leta itahubatse, nayiduhe. Twishyize hamwe, ntitwabura ikindi twahashyira. Ni yo twahashyira appartements kuko dufite abanyamahanga benshi baza bashaka aho gutura, ugasanga biri kubahenda.’’
Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko hari gukorwa ibarura ku nzu za Leta zishaje zidakorerwamo.
Ati “Hari inzu zidakoreshwa bitewe n’impamvu nyinshi. Ni ikibazo tuzi, reka tubanze tuzibarure, tumenye ngo ni zingahe, muri buri karere. Zimeze gute? Gahunda y’ikizakurikira izaza ku cyo ibarira rizatanga.
Uretse inzu za Leta zishaje zitagikoreshwa, mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke hanagaragara izindi nyubako zashoweho amafaranga na Leta ngo zizakoreshwe mu nyungu rusange ariko ubu zikaba zidakoreshwa no ku rugero rwa 10%. Ingero zazo ni isoko ryambukiranya imipaka rya Rusizi riri ku Mupaka wa Rusizi ya 1, inyubako ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rusizi n’izindi.
<iframe width="427" height="240" src="https://www.youtube.com/embed/9H4b7QkJ2CI" title="Abaturage batunze agatoki inyubako za Leta zitabyazwa umusaruro" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
Umutesi Francine
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru