Yanditswe Mar, 15 2022 15:49 PM | 47,020 Views
Umugaba w'Ingabo
zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda Lt General Muhoozi Kainerugaba yasuye
ahantu habiri h'ingenzi mu mateka y'uRwanda mu bijyanye na Janoside yo
kuyihagarika arata ubutwari bw'ingabo za RPA.
Yari afite imyaka 15 y'amavuko ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Benshi mu ngabo za RPA bari baratanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwagejeje umubyeyi we ku buyobozi bwa Uganda.
Kuri ubu, Muhoozi Kainerugaba afite ipeti rya Lt General kandi ni we mugaba w'ingabo zirwanira ku bataka muri Uganda. Ni umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.
Muri Nyakanga 1994 ubwo Inkotanyi zabohoraga u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Muhoozi yari afite imyaka 19. None ku myaka 47 y'amavuko, ku ipeti rya Lt General, umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,yasuye ahantu h'ingenzi mu mateka y'u Rwanda.
Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ahahoze hitwa CND hari hanacumbikiwe ingabo 600 za RPA zari zaje gucunga umutekano w'abanyapoliliti ba FPR hagendewe ku masezerano ya Arusha atabubijije Jenoside kuba.
Mu gitabo cy’abashyitsi, yanditse ko ubutwari ndetse n’umusaruro watanzwe n’ingabo z’intwari za RPA hagati ya 1990-1994 ari ikintu inzego za gisirikare zikomeye muri Afurika zifuza kugeraho. Ni nyuma y'akanya atameberezwa ibice bigaragaza ibigwi by'ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Yakomeje avuga ko ashimira abagize uruhare muri urugamba yise urw’ikuzo ndetse ashimira Perezida wa Rebupulika Paul Kagame ku bwo icyerekezo n’imiyoborere ireba kure yatumye igihugu kiva mu bihe bikomeye.Yasoje inyandko ye agira ati “ALUA CONTINUA” ari ibyo kuvuga ngo urugamba rurakomeje.
Mbere yo gusura iyi ngoro, Lt General Muhoozi yunamiye abashwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Aha na ho mu byo yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba bwarashyizeho urwo rwibutso,akavuga ko bizafasha ibisekuru bizakurikiraho kwirinda kugwa mu makossa nk’ayo mu bihe byashize.
Nyuma yo gusura aha hantu habiri hagaragaza amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda bwatumye igihugu gihonoka, Lt Gen Muhoozi yasuye kimwe mu bikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro bikomeye haba mu Rwanda no muri Afurika .Iyo ni inyubako ya Kigali Arena imwe mu zihenze kandi zigaragaza ukwiyemeza kw’igihugu mu bijyanye n’iterambere.
Jean Pierre KAGABO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru