AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MIGEPROF isanga ibibazo byo mu muryango bikwiye ingamba zihamye

Yanditswe Mar, 09 2020 07:44 AM | 5,341 Views



Abagore bihangiye imirimo barahamya ko kwivana mu bukene bishoboka mu gihe bumvise akamaro ko kwizigamira no kudategereza amaramuko ku bagabo babo.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango avuga ko n'ubwo hakiri inzitizi zikoma mu nkokora iterambere ry'umugore hakenewe ubukangurambaga  kugira ngo umugore ahore ku ruhembe rw'iterambere.

Hari abagore bahamya ko bahoze mu bukene bukabije abandi bateze amaramuko ku bagabo babo, ariko ngo aho bahinduriye imyumvire bagatangira kwizigamira amafaranga make make, kandi bagakorana n’ibigo by'imari ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.

Gasaro Judith utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Nk'ubu iyi sabune turayigurisha, dufite na banki dukorana nazo, amafaranga akatuzamura, tugakemura ibibazo byo mu rugo mu gihe umugabo atarabona amafaranga. Ku bwanjye mbona umudamu ubu yamaze kumenya ko afite imbaraga agomba gukoresha, agashakishiriza hirya no hino adategereje ko umutware we hari icyo amufasha.''

Mukarusagara Julienne, umunyabukorikori mu Karere Ka Kicukiro ati “Dutekereza ko hari icyo twakora kugira ngo twiteze imbere, ni bwo duhuje ibitekerezo dukora umushinga wo gufuma ibitambaro, ubu tugeze ku bikorwa bitubyarira amafaranga. Kera ntarajya mu bwizigame sinari nzi ko na rya 100 ryangirira akamaro, ariko ubu nigurira igitenge, nigurira ibikoresho by'umwna na mituweli nkayibona.''

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, hirya no hino habaye ibikorwa byo kumurika ibyo abagore bagezeho, kuremera abatishoboye borozwa inka, abandi bahabwa ibikoresho binyuranye bigizwe n'imashini zidoda, ibyo gutekesha n'ibindi.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Bayisenge Jeannette avuga ko umuryango nyarwanda ucyugarijwe n'ibibazo bisaba ingamba zihamye.

Yagize ati ''Hari imiryango tugisangamo amakimbirane kugeza n'ubwo bamwe mu bashakanye bicana, ibyo bigatuma habaho kugwingira kw'abana. Ikindi haracyari abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato, kuko bibangamira za ndoto z'umukobwa bikamubuza amahirwe. Ingamba ni ugukomeza gushishikariza abagore kwigirira icyizere, bivana mu bukene banyuze mu bigo by'imari, abakobwa bagashishikarizwa kwiga amashuri y'ubumenyi ngiro, ku bakobwa bagiterwa inda, hagakurikiranwa ababigizemo uruhare kandi abo bakobwa bagahabwa ubufasha.''

Imibare igaragazwa n'inama y'igihugu y'abagore yerekana ko Mu bijyanye n'ikoreshwa ry'imari, mu 2012 abagore bakoranaga n'ibigo by'imari bari 36% mu gihe mu 2016 bageze kuri 63%. Mu 2012 kandi abari batunze ubutaka bari 24%, mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 bageze ku gipimo cya 62%. Mu buyobozi bw'inzego z'ibanze muri uyu mwaka wa 2020 abayobozi b'uturere bageze kuri 33,% na ho abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza bageze ku gipimo cya 82,8%, mu gihe abagore bari mu nama njyanama z'uturere ari 45,2%.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage