Yanditswe Feb, 20 2018 15:48 PM | 5,684 Views
Leta ya Zambia
iratangaza ko abanyarwanda bahoze ari impunzi muri iki gihugu ubu bafite
uburenganzira bwo gutaha iwabo mu gihe abifuza kugumayo na bo ngo babyemerewe
gusa ngo bigakurikiza amategeko.
Minisitiri w’umutekano muri Zambia n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera. Banaganiriye ku masezerano aherutse gusinywa n’impande zombi ndetse n'aho kuyashyira mu bikorwa bigeze. Ati, ‘’Twarebeye hamwe kuvuga ngo ese ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha ibihugu byombi byasinywe bigeze he? Twabagaragarije ko ku ruhande rw’u Rwanda ku bijyanye no kwemeza ariya masezerano parliament yamaze kuduha uburenganzira ko igisigaye ari ugutangaza mu igazeti ya Leta hanyuma ikindi tubasaba ku ruhande rwaho kwihutisha ibijyanye no kwemeza ariya masezerano kugirango atangire gushyirwa mu bikorwa.’’
Minisitiri w’umutekano muri Zambia Stephen Kampyonga yakomoje ku bahoze ari impunzi z’abanyarwanda muri Zambia avuga ko ubu amarembo yafunguwe ku bifuza gutaha ndetse n’abifuza kugumayo ariko bigakorwa bubahirije amategeko. Yagize ati, ‘’Ibijyanye n’abahoze ari impunzi nyuma y’umwanzuro wo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda, byakomeje kuganirwaho ndetse n’abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko abifuza gutaha bataha, naho abifuza kuguma muri Zambia bagakurikiza ibyo amategeko asaba. Nakubwira ko Zambia yacumbikiye impunzi nyinshi, izavaga muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tukinakira nubu ndetse n’abandi rero ubu turareba uburyo ibyemeje bikurikizwa hagendewe kucyo amategeko avuga.’’
Mu bindi ibi
biganiro byagarutseho harimo ikibazo cy’abanyarwanda birukanywe muri Zambia
bagatayo imitungo yabo. Ikibazo cyabajijwe n’Umuyobozi mukuru w’urwego
rw’Abasohoka n’abinjira Anaclet Karibata wasabwe na Minisitiri Kampyonga
gutanga imyirondoro yabo kugirango bikurikiranwe vuba.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru