AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

MINAFFET yahuye n'intumwa za Zambia mu gukurikirana amasezerano y'ibihugu byombi

Yanditswe Feb, 20 2018 15:48 PM | 5,684 Views



Leta ya Zambia iratangaza ko abanyarwanda bahoze ari impunzi muri iki gihugu ubu bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo mu gihe abifuza kugumayo na bo ngo babyemerewe gusa ngo bigakurikiza amategeko.

Minisitiri w’umutekano muri Zambia n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi  mu rwego rw’ubutabera. Banaganiriye ku masezerano aherutse gusinywa n’impande zombi ndetse n'aho kuyashyira mu bikorwa bigeze. Ati, ’Twarebeye hamwe kuvuga ngo ese ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha ibihugu byombi byasinywe bigeze he? Twabagaragarije ko ku ruhande rw’u Rwanda ku bijyanye no kwemeza ariya masezerano parliament yamaze kuduha uburenganzira ko igisigaye ari ugutangaza mu igazeti ya Leta hanyuma ikindi tubasaba ku ruhande rwaho kwihutisha ibijyanye no kwemeza ariya masezerano kugirango atangire gushyirwa mu bikorwa.’’

Minisitiri w’umutekano muri Zambia Stephen Kampyonga yakomoje ku bahoze ari impunzi z’abanyarwanda muri Zambia avuga ko ubu amarembo yafunguwe ku bifuza gutaha ndetse n’abifuza kugumayo ariko bigakorwa bubahirije amategeko. Yagize ati, ’Ibijyanye n’abahoze ari impunzi nyuma y’umwanzuro wo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda, byakomeje kuganirwaho ndetse n’abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko abifuza gutaha bataha, naho abifuza kuguma muri Zambia bagakurikiza ibyo amategeko asaba. Nakubwira ko Zambia yacumbikiye impunzi nyinshi, izavaga muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tukinakira nubu ndetse n’abandi rero ubu turareba uburyo ibyemeje bikurikizwa hagendewe kucyo amategeko avuga.’’

Mu bindi ibi biganiro byagarutseho harimo ikibazo cy’abanyarwanda birukanywe muri Zambia bagatayo imitungo yabo. Ikibazo cyabajijwe n’Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Abasohoka n’abinjira Anaclet Karibata wasabwe na Minisitiri Kampyonga gutanga imyirondoro yabo kugirango bikurikiranwe vuba.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage