AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINALOC yasabye abagenerwabikorwa ba gahunda zo kurengera abatishoboye kubyaza umusaruro ibyo bagenerwa

Yanditswe May, 08 2022 16:47 PM | 58,944 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abagenerwabikorwa ba gahunda zo kurengera abatishoboye, guharanira kwiteza imbere bakabyaza umusaruro amafaranga miliyari 67 Frw Leta ishyira muri izi gahunda buri mwaka.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b'izi gahunda  zo kurengera abatishoboye bashimira Leta yabashyiriyeho izi gahunda zo kubavana mu bukene, kuko ntawe ugitegereza kuba yasazira muri ibi byiciro.

Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Muko, uhasanga abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe kibarirwamo abatishoboye.

Leta yabahaye gahunda zo kurengera abatishoboye zikomatanyije zirimo Girinka, VUP n'ubudehe ku buryo zahinduye imibereho yabo ndetse zibakura mu kiciro cy'abatishoboye.

Uyu murenge ushimwa na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kuko washyizeho agashya ko gushaka abafite imyumvire yigiye hejuru, bagakurikirana abahabwa izi gahunda zo kurengera abatishoboye, bakamenya uburyo bakoresha izi nkunga no kubagira inama Icyo bise "ababyeyi b'abatisimu"

Bamwe muri aba bakurikirana aba batishoboye hari ibyo babafashamo.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Muko, Habinshuti Robert avuga ko gukurikirana abahabwa izi nkunga bituma bagikoresha nezazikabateza imbere.

Hirya no hino mu gihugu usanga hari abahabwa izi gahunda zo kurengera abatishoboye cyane cyane abahabwa amafaranga bakayajyana mu tubari, abubakiwe inzu zigasaza bazireba, bumva ko Leta ariyo iza zibasanira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Ingabire Assoumpta yasabye aba baturage guhindura imyumvire, ahubwo bagaharanira kubyaza umusaruro amahirwe leta yabashyiriyeho ndetse bakirinda guhora bateze amaso kuri leta bumva kobazafasgwa ubuzima bwabo bwose.

Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare ya 2017, igaragazako mu Rwanda abakene bari 36%.

Abari bafite ubukene bukabije 16%, intego ya Guverinoma y'imyaka 7 NST1 ni uko muri 2024 ubukene bugomba kugera kuri 20% naho ubukene bukabije bukaranduka burundu.

Buri mwaka Leta itanga amafaranga asaga miliyari 67 yo kugoboka abatishoboye.

Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage