Yanditswe May, 08 2022 16:47 PM | 57,696 Views
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abagenerwabikorwa ba gahunda zo kurengera abatishoboye, guharanira kwiteza imbere bakabyaza umusaruro amafaranga miliyari 67 Frw Leta ishyira muri izi gahunda buri mwaka.
Bamwe mu bagenerwabikorwa b'izi gahunda zo kurengera abatishoboye bashimira Leta yabashyiriyeho izi gahunda zo kubavana mu bukene, kuko ntawe ugitegereza kuba yasazira muri ibi byiciro.
Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Muko, uhasanga abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe kibarirwamo abatishoboye.
Leta yabahaye gahunda zo kurengera abatishoboye zikomatanyije zirimo Girinka, VUP n'ubudehe ku buryo zahinduye imibereho yabo ndetse zibakura mu kiciro cy'abatishoboye.
Uyu murenge ushimwa na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kuko washyizeho agashya ko gushaka abafite imyumvire yigiye hejuru, bagakurikirana abahabwa izi gahunda zo kurengera abatishoboye, bakamenya uburyo bakoresha izi nkunga no kubagira inama Icyo bise "ababyeyi b'abatisimu"
Bamwe muri aba bakurikirana aba batishoboye hari ibyo babafashamo.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Muko, Habinshuti Robert avuga ko gukurikirana abahabwa izi nkunga bituma bagikoresha nezazikabateza imbere.
Hirya no hino mu gihugu usanga hari abahabwa izi gahunda zo kurengera abatishoboye cyane cyane abahabwa amafaranga bakayajyana mu tubari, abubakiwe inzu zigasaza bazireba, bumva ko Leta ariyo iza zibasanira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Ingabire Assoumpta yasabye aba baturage guhindura imyumvire, ahubwo bagaharanira kubyaza umusaruro amahirwe leta yabashyiriyeho ndetse bakirinda guhora bateze amaso kuri leta bumva kobazafasgwa ubuzima bwabo bwose.
Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare ya 2017, igaragazako mu Rwanda abakene bari 36%.
Abari bafite ubukene bukabije 16%, intego ya Guverinoma y'imyaka 7 NST1 ni uko muri 2024 ubukene bugomba kugera kuri 20% naho ubukene bukabije bukaranduka burundu.
Buri mwaka Leta itanga amafaranga asaga miliyari 67 yo kugoboka abatishoboye.
Jean Paul Turatsinze
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru