Yanditswe May, 04 2019 19:50 PM | 6,772 Views
Minisiteri y’uburezi iratangaza ko guhera muri uyu mwaka w’amashuli, uburyo bw’isuzuma-bumenyi ku banyeshuli bwavuguruwe, kuko hagiyeho ibizamini bizajya bitegurwa na minisiteri y’uburezi bigatangwa mu myaka yose y’amashuli abanza n’ayisumbuye.
Ubu buryo bushya ngo buzafasha kumenya hakiri kare ahari icyuho mu burezi.
Ibizamini mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu gihembwe cya mbere bizajya bitangwa ku rwego rw'amashuri abanyeshuri bigaho naho igihembwe cya 2 ibizamini bitegurwe ku rwego rw'akarere, naho ibizamini bisoza igihembwe cya 3 bizajya bitegurwa n'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB).
Ni ibizamini bizajya bitangwa mu mashuri yose n’ayisumbuye.
Umunyamanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi asobanura ko ibi bizamini bizajya bitegurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda ariko bitazajya biherekezwa n’abashinzwe umutekano nk’uko bisanzwe mu bizamini bya leta.
Amanota abanyeshuri bazajya babona mu bihembwe uko ari bitatu azajya ateranywa ku mwaka maze abanyeshuri bimuke hashingiwe ku mitsindire yabo muri ibyo bizamini byose.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru