AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEDUC ntizihanganira amashuli yongeza amafaranga y'ishuli ababyeyi batabizi

Yanditswe Oct, 28 2018 22:01 PM | 15,290 Views



Minisiteri y'uburezi iravuga ko itazihanganira abayobozi b'ibigo by'amashuri bongera amafaranga y'ishuri n'izindi mpinduka, batabimenyesheje ababyeyi bikaba intandaro yo kwirukana  abanyeshuri mu  gihe cy'amasomo.

Ikibazo cy'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri bya hato na hato ndetse no gusabwa amafaranga y'agahimbaza musyi k'abarimu bitanyuze mu nama z'ababyeyi ku bigo by'amashuri, ni ibibazo ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bavuga ko bibahangayikishije bikaba n'intandaro y'uko umubyeyi utatanze aya mafaranga umwanawe yirukanwa mu gihe cy'amasomo. Umwe mu babyeyi yagize ati, "icyo twakwifuza ni uko bagumishaho ayarasanzwe kuko baragenda bongeza uko bashatse bakongeza ngo barashaka n'inyubako n'ibiki byose,ingaruka zitubaho ni uko tuyabura bakatwirukanira abanyeshuli"

Ku ruhande rw'abayobozi b'ibigo by'amashuri  nabo ntibavuga rumwe kuri izi gahunda zo kongera amafaranga kuko bamwe bafata icyemezo cyo kuyongera ngo bitewe n'ibikenewe ku ishuli abandi, bakabinyuza mu nama rusange z'ababyeyi baharerera.

Minisiteri y'uburezi ivuga ko itazihanganira abayobozi b'ibigo by'amashuri bafata ikemezo cyo kuzamura amafaranga y'ishuri uko bishakiye bitagizwemo uruhare n'ababyeyi ndetse n'abafata icyemezo cyo kwaka agahimbaza musyi k'abarimu kandi leta ibahemba.

Dr.Isaac Munyakazi umunyamabanga wa leta Muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye avuga ko  ibi bibazo bitazihanganirwa na gato kuko bidindiza ireme ry'uburezi. Ati, "Mu gihembwe hagati ukumva ababyeyi barahamagawe, ngo amafaranga y'ishuri yiyongereye ndagira ngo mbabwire ko mu izina rya Minisiteri y'uburezi ibyo tutabyemera, amafaranga ashyirwaho umwaka w'amashuri urangiye, ababyeyi bakaba bazi icyo bazasabwa umwaka utaha n'icyo iyo nyongera ije kumara ku ireme ry'uburezi,ibi mubona umwaka ugera ahagati ugasaga ababyeyi batangiye kuvuga ngo ubu turabigenza gute?ese ko batubwira ko nitutayatanga barirukakana? ugasanga koko birukanye umwana ku mafaranga bongeye mu gihembwe hagati,umubyeyi yaramujyanye mu iryo shuli azi ko ari uko minerivale ingana, ibyo ntabwo tubyemera, ntitwifuza ko bikomeza, mudufashe kubyamagana"

Ababyeyi bifuza ko Minisiteri y'uburezi yashyiraho umurongo ngenderwaho w'uburyo ibigo by'amashuri byajya  byongera  amafaranga y'ishuri no kugena agahimbaza musyi cg kagakurwaho doreko hari ibigo bitanagasaba, kuko usanga no mu nama z'ababyeyi, abayobozi b'ibigo by'amashuri na komite zihagarariye ababyeyi  aribo bagira uruhare runini rwo gufata icyemezo cyo kongeza aya mafaranga mu buryo butandukanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage