Yanditswe Apr, 19 2022 15:55 PM | 53,017 Views
Minisiteri y'Uburezi iravuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hongerwe umubare w’amashuri y’imyuga ukava kuri 31.9% uriho ubu, kugeza kuri 60% mu mwaka w’2024, kandi ababyeyi n’abanyeshuri bakaba basabwa gukunda amashuri y’imyuga n'ubumenyingiro.
Kuva mu 2019, Umuhuza Hirwa Jean Luc yashinze uruganda ruciriritse. Ku myaka 22 yifuzaga gutunganya inkweto zikorewe mu Rwanda kandi zidahenze cyane ko ibiciro by'izo akora biri hagati y'amafaranga ibihumbi 3000 na 12 000 Frw.
Umuhuza avuga ko yahuguriwe uyu murimo, aho yatangiranye amafaranga ibihumbi 60 Frw.
Yagize ati "Mu 2019 twakoraga inkweto 300 ku kwezi ariko uko twagiye twongera abakozi n'imashini, twageze ku nkweto hagati ya 1000 na 1700. Mu 2021 twavuye ku nkweto 1700 tugera ku nkweto ziri hagati y'ibihumbi 2 n'ibihumbi 3 zikatwinjiriza miliyoni ziri hagati ya 9 na 10 Frw ku kwezi."
Niyigena Theophile ari mu bahuguriwe muri uru ruganda aza no kuruhabwamo akazi, akaba yitegura gutangiza ibikorwa nk'ibi ahandi kugira ngo nawe abashe kuzamuka kuko yabonye ubumenyi. Nanone ariko Muhawenimana Albertine uri mu bakozi 20 babonye akazi muri uru ruganda ntashidikanya ku kamaro bimufitiye nk'urubyiruko..
Ibitekerezo bituruka ku kwiga imyuga n'ubumenyingiro bikomeza kwagukira muri benshi mu rubyiruko, kuko Bizimungu Jonathan usanzwe yiga muri IPRC Kigali arimo gutegura umushinga mugari wo gukora ibyapa bitanga ubutumwa bunyuranye burimo no kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu ntashidikanya ku kuzabona isoko igihe uyu mushinga we wajya ku isoko bitewe n'uko ibyo azaba akora ubusanzwe, byatumizwaga hanze y'igihugu.
Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yerekana ko kuva mu mwaka wa 2015, abanyeshuri 158 535 bamaze kurangiza amashuri y'imyuga aho abagera ku 11 059 ari bize mu mashuri makuru (polytechinics, mu gihe abasaga ibihumbi 147 bize mu mashuri yisumbuye n'atanga amahugurwa y'igihe gito, naho abarangije kwiga imyuga mu mwaka w'amashuri ushize wa 2020/2021 muri rusange ari 26 053.
Uyu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ari kwigwamo n'abanyeshuri 102 393.
Bamwe mu babyeyi basanga ari ngombwa ko abana bafashwa gutekereza no gukunda amasomo y'imyuga, bitewe n'agaciro agenda ahabwa ndetse n'umusaruro bigirira abayize.
Damascene Bijyunsige utuye mu Murenge wa Kinyinya yagize ati "Umwana wanjye iyo twicaye tuganira arambwira ati ngize amahirwe nkiga neza nkagera aho nifuza, numva nakwiga imyuga nkashinga atelier kuko nibyo byampa inyungu kurenza ibindi, imyumvire yarahindutse abana baba bashaka ibyo bakwikorera kuko imyuga ntihomba."
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Uburezi mu 2019 bwerekana ko 66% by'abarangiza muri aya mashuri bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihanga mu mezi 6 ya nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Gusa umunyamabanga wa leta muri iyi ministeri ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette asobanura ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo aya mashuri yiyongere mu gihugu ari nako abantu bahindura imyumvire bafite kuri aya mashuri.
"Wabwira umubyeyi uti shyira umwana mu mashuri y'imyuga akakubwira ko ari bimwe by'abadashoboye n'abananiranye. Leta mu bushobozi bwayo irongera abarimu,
ibikorwaremezo, ibikoresho kugira ngo umuntu wize muri aya mashuri ya tekinike
akore umurimo unoze, uyu munsi dufite amashuri 451, uyu mwaka w'ingengo y'imari
tuzongeraho andi mashuri 21."
Kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro bangana na 31.9% by'abanyeshuri bose bahawe amashami, ni mu gihe gahunda ya guverinoma y'u Rwanda yo kugeza mu 2024 ari uko amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro azaba yigwa n'abanyeshuri bangana na 60%, ikigaragaza imbaraga inzego zinyuranye zigomba gushyiramo kugirango iyi ntego igerweho nta nkomyi.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru