AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madame Jeannette Kagame arasaba Unity Club kutarangazwa n’ibigwi by’imyaka 25 ishize

Yanditswe Oct, 17 2021 06:02 AM | 15,303 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arasaba Abanyamuryango ba Unity Club kutarangazwa n’ibigwi by’imyaka 25 ishize uyu muryango umaze kuko bitabaye ibyo bazaba nka wa mugani wa “kera habayeho.”

Madame Jeannette Kagame ibi yabibasabye mu ihuriro rya 14 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri.

Kuri uyu wa Gatandatu Abanyamuryango n’inshuti za Unity Club Intwararumuri bose bari babukereye aho ihuriro rya 14 ry’uyu muryango ryahuriranye na yubile y’imyaka 25 umaze ushinzwe.

Uyu muryango uhurije hamwe abagize guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, washinzwe na Madame Jeannette Kagame mu mwaka wa 1996 nyuma y’imyaka 2 izari ingabo za RPA zihagaritse jenoside yakorewe abatutsi igahitana abasaga miliyoni ndetse abandi bakabakaba miliyoni ebyiri bagahunga igihugu.

Ahereye ku rwikekwe rwari mu bagize guverinoma n’imiryango yabo ndetse no mu banyarwanda muri rusange akareba n’aho igihugu kigeze mu rugendo rwo kubaka ubumwe bwa bene cyo aho bava bakagera, Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga iyi yubile y’imyaka 25 ya Unity Club isobanuye byinshi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri urizihiza yubile y’imyaka 25 umaze mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange ruhanganye n’icyorezo cya COVID19.
Kuri Madame Jeannette Kagame ngo uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki cyorezo ni ikindi gihamya ntakuka gishimangira intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko umuryango Unity Club Intwararumuri watanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda mu myaka 25 ishize.

Ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ndi umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”, mu ihuriro rya 14 rya Unity Club hafashwe ibyemezo-ngiro bitandukanye byose byashingiye ku kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, imiyoborere myiza no kuba umuyobozi w’intwararumuri ndetse no kuba abayobozi bazirikana kujya inama no gufatanya.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Madame Jeannette Kagame na we yasabye abanyamuryango kutarangazwa n'ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 25 ahubwo bakarushaho gukora cyane kugirango bazasige umurage mwiza.

Muri iri huriro kandi hanatanzwe ibihembo by’ubumwe ku barinzi b’igihango bo ku rwego rw’igihugu 7 basanga abandi 40 bamaze gushimirwa kuva iyi gahunda yatangira muri 2015, ibihembo byatangiwe mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 y’uyu muryango.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage