Yanditswe Oct, 31 2020 21:34 PM | 66,602 Views
Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwararumuri ryaranzwe n'ibiganiro ku bumwe bw'abanyarwanda byari bifite insanganyamatsiko igira iti: "Ndi umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy'ukubaho kwacu."
Muri ibi biganiro, Umunyamateka Seanateri Dr. Emmanuel HAVUGIMANA yagaragaje ko inkomoko y'amateka mabi y'ivangura na jenoside yakorewe abatutsi ari ubukoloni bwazanye amacakubiri kuko mbere yabwo amateka agaragaza ko nta na rimwe higeze haba ubushyamirane bw'amoko cg ngo ubwoko bumwe butsembe ubundi.
Perezida wa SENA Dr. IYAMUREMYE Augustin nawe avuga ko mu bibangamiye inzira y'ubumwe n'ubwiyunge kugeza ubu, harimo n'ibisigisigi by'amateka y'ubukoloni.
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo by'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ari nayo mpamvu hari rumwe mu rubyiruko usanga rwaramunzwe nabyo.
"Ndi Umunyarwanda" ngo ni umwanya wo kwibutsa umunyarwanda wese uruhare ashinzwe mu gushimangira no gusigasira ibimaze kugerwaho no kwiteza imbere nk’Abanyarwanda, barebera hamwe ahari inzitizi bakazishakira umuti.
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME akaba n'Umuyobozi w'ihuriro Unity Club Intwararumuri asaba abakuze kuzibukira iyo mitekerereze isubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu bumwe bw'abanyarwanda. Ahamagarira kandi urubyiruko kwanga ikibi cyose n'ubwo cyaba cyivugwa n'umuntu mukuru.
Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, iri huriro rya 13 ryanakurikiranywe n’abanyarwanda bari hirya no hino kw’isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.
Ihuriro "Unity Club-Intwararumuri" rifite intego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda. Rigizwe n'abayobozi bari muri guverinoma n'abayihozemo ndetse n'abo bashakanye, rikaba ryaravutse mu mwaka wa 1996 ku gitekerezo cya Madame wa perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru