Yanditswe Mar, 22 2024 15:58 PM | 170,989 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette
Kagame avuga ko bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ari
uko umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere nka musaza we.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo guhemba abakobwa b’Inkubito z’Icyeza.
Iki gikorwa kiba mu rwego rwo gushishikariza no gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amashuri no kurushaho gutsinda neza amasomo yabo.
Uyu mwaka abazahembwa ni 951 barangije mu myaka y’amashuri 2, uwa 2021-2022 ndetse n’uwa 2022-2023, mu gihugu hose.
kuri uyu wa Gatanu by’umwihariko, Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 216 baturutse mu bigo bitandukanye abandi 735 bakazahemberwa ku bigo byabo.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko impamvu bakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa ari ukugira ngo ibikimundindiza nk’inda zitateganyijwe,amakimbirane mu miryango no kuva mu ishuri kubera inshingano zo mu rugo n’ibindi birandurwe burundu.
Yabasabye kutareberera ikibi ahubwo bagafata iyambere mu kukirwanya no guharanira impinduka nziza ziteza imbere igihugu cy’u Rwanda.
Yashimye intambwe imaze guterwa mu burezi bw’umwana w’umukobwa ndetse ashimangira ko bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ari uko ubu nawe ahabwa amahirwe angana n'aya musaza we akiteza imbere.
Bamwe muri aba bana b’abakobwa bahembwe bavuga ko iki gikorwa ari imbarutso yo kurushaho gukora neza no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Bimwe mu bihembo aba bana b'abakobwa bahawe harimo ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku ndetse n'amafaranga abafasha kugira ngo batangire kwiga umuco wo kwizigamira bakiri bato.
Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’abana b’abakobwa binjira mu mashuri abanza wiyongereyeho 12% na ho muyisumbuye hiyongeraho 45%.
Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Muryango Imbuto Foundation mu 2005.
Kugeza ubu, abana b’abakobwa 6,681 ni bo bamaze guhabwa ibihembo binyuze muri iyi gahunda.
Ntete Olive
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru