Yanditswe Dec, 14 2019 09:57 AM | 1,695 Views
Madamu
wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arakangurira urubyiruko gufasha
ubuyobozi bw'igihugu gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije igihugu birimo inda
ziterwa abangavu ndetse n'urubyiruko rushorwa mu biyobyabwenge.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangarije mu muhango wo guhemba imishinga y’urubyiruko yahize indi ikaba yanahembwe ibihumbi 10 by’amadolari kuri buri mushinga.
Uwimana Jean Berchmans na Cyprien Iradukunda bombi ni abasore b'imyaka 27 b'abaganga. Umushinga wo gukora ikiganiro cyiswe ibirungo byo kuboneza urubyaro ku bagabo gica ku mbuga nkoranyambaga ni cyo cyaje ku isonga mu mishinga irenga 700 yahatanaga mu marushanwa yiswe iAccelerator yateguwe n'Imbuto Foundation ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Aba basore bavuga ko kubona iki gihembo bigiye gutuma bagura imikorere yabo.
Na ho Christelle Kwizera uherutse gutsindira ibihumbi 100 by'amadorari mu marushanwa yateguwe n'umuherwe Jack Ma avuga ko kugira ibitekerezo byiza bigamije iterambere rusange ari ikintu buri rubyiruko rukwiye kugira bitewe n'uko Leta itanga urubuga ku rubyiruko rwo kugaragaza icyo rushoboye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Edouard Bamporiki yasabye urubyiruko kutazatenguha abaruhaye ijambo anarusaba kwirinda kurangazwa n'ubigezweho.
Madamu Jeannette Kagame yakanguriye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge arwizeza ko ntacyo rwaburana igihugu kugirango rubeho neza.
Mu bushakashatsi ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima bwo muri 2017 bwagaragaje kuva muri 2012-2017 ibitaro bya Ndera byakiriye abantu ibihumbi 6196 bafite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Ni mu gihe kandi mu bushakashatsi bwa RBC bwo muri 2012 bugaragaza ko 52% by'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 35 rwafashe ku biyobyabwenge nibura rimwe mu buzima.
Inkuru mu mashusho
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru