Yanditswe Nov, 20 2021 19:13 PM | 32,187 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi, werekanye ko igihugu gitera imbere iyo hari ubwuzuzanye bw'umugore n'umugabo.
Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabitangaje ubwo itabiraga inama nkuru y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi,inama iba buri myaka 2.
Iyi nama nkuru y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abagore b'abanyamuryango bagera ku 1000 barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.
Hifashishijwe ikoranabuhanga,yitabiriwe kandi n'abanyamuryango bo mu bihugu birenga 22 byo hirya no hino ku isi,ikaba yanatumiwemo ibindi byiciro birimo urubyiruko, abahanzi n'abikorera.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti''Mugore urashoboye,Komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango utekanye."
Umunyamabanga Mukuru w'umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda n'isi muri rusange bikomeje guhangana n'icyorezo cya Covid 19,ashima uburyo abagore b'abanyamuryango bataciwe intege na cyo.
Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye abagore ko guhurira hamwe ari umwanya mwiza wo gutecyereza ku kubaka Umunyarwanda ubereye aho bifuza kugera.
Yashimye uruhare Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje kugira mw' iterambere ry'umugore n'abagize umuryango muri rusange.
Madamu Jeannette Kagame yasabye kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gufasha imiryango kubaho itekanye.
Abagore b'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo bashima uburyo umugore akomeje gutera intambwe mu kwishakamo ibisubizo igihugu gikeneye,ibyo bikaba bigomba gukomeza.
Urugaga rw' abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ruvuga ko mu myaka 2 ishize hari byinshi rwagezeho birimo inzu 649 yubatswe mu mirenge 416 yo mu gihugu,inka 143 zatanzwe muri gahunda ya Girinka, ndetse n' abagore 7365 bakoraga mu kajagali bashyizwe mu makoperative ubu bakaba bakrana n' amabanki.
Bimwe mu bibazo bigihari bigomba kwitabwaho harimo ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana n'ikibazo cy' ubuzererezi.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho bahareye ku rwego rw' umudugudu, kwita ku burere bw' abana no kurwanya igwingira ndetse no guteza imbere imibanite myiza n' ibiganiro mu miryango.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru