Yanditswe Apr, 29 2022 12:45 PM | 101,443 Views
Madamu Jeannette Kagame yibukije abakobwa bitabiriye mu bihe bitandukanye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, ko igihugu kibitezeho byinshi mu iterambere ryabo ubwabo ndetse n'iry'abatuye igihugu muri rusange bityo ko muri byose bakwiye kugira amahitamo akwiye.
Ibi bikubiye mu butumwa, Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bakobwa n'abadamu banyuze muri iri rushwanwa, benshi muri bo ni abaryegukanye ndetse n'ibisonga byabo mu myaka itandukanye.
Yabanje kubashimira ibikorwa bakora bagira impinduka nziza muri sosiyete nyarwanda, abizeza ko igihugu kibari inyuma muri aya mahitamo yabo.
Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko igihugu kibaherekeza ku mahitamo baba bagize, kandi ko binakorwa kuko na bo bashyira agaciro mu byo bakora, yongeraho ko ibyo bakora aribyo bisunikira ubuyobozi bw'igihugu kubasanga aho bari kubera ibikorwa byabo, abibutsa ko igihugu kibitezeho byinshi.
Madamu wa Perezida wa Repubulika yibukije aba bakobwa ko ari bo bafite urufunguzo rwo kuba icyo bahisemo, ababwira ko bafite inshingano zitari nto, abasaba kutibona nk'abantu babarizwa mu muryango gusa, ko ari aba sosiyete muri rusange, ab'igihugu ndetse ko kibitezeho byinshi.
Uretse aba banyuze mu irushanwa rya Nyampiga w'u Rwanda, ibi biganiro byanitabiriwe n'abagore bari mu nzego zitandukanye za politiki, ubuzima, n'izindi bafite intambwe ikomeye bateye muri iyi myanya, aba n'abo basabye aba bakobwa ko bakwiye kurushaho gukora cyane kuko bafite igihugu kibakunda, kibaha agaciro n'amahirwe angana kuri bose.
Aba barimo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Dr. Jean d'Arc Gakuba, Dr. Cherise Gahizi, Lt. Ariel Ingabire Sekamana n'abandi.
Nyampinga w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, yashimye impanuro za Madamu Jeannette Kagame, avuga ko we na bagenzi ba bazazikurikiza.
Yavuze ko ari iby'agaciro kuri bo ndetse anizeza ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yabo, mu iterambere ryabo kandi ko bazaba ba ambasaderi beza.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru