Yanditswe Apr, 13 2022 20:36 PM | 27,876 Views
Ikigo cy’igihugu
gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyongeye guhumuriza abaturage ko imvura izaboneka mu gice cya kabiri
cy’uku kwezi bitandukanye n'igice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata.
Ibi ni nyuma y'aho
bamwe mu bahinzi bari batangiye kugira impungenge z'igabanuka ry'imvura, bari
biteze mu mirimo yabo y'ubuhinzi.
Bamwe mu bahinzi bahinga mu kabande mu karere ka Gasabo ahitwa muri rugende twasanze bamaze iminsi buhira imyaka yabo, kuko ngo imyaka yabo nta mvura iheruka.
Uwitwa Uwizeye Esther yagize ati "Ibihe byarahindutse, ubundi twari tumenyereye ko mu kwa Kane hagwa imvura nyinshi ariko reba tugeze mu matariki 12 na 13 nta mvura turimo kubona, tuyiheruka mu cyumweru gishize kandi nabwo yaguye ubona nta mbaraga ifite."
Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yahumurije abahinzi asobanura ko nubwo habayeho umucyo mure mure imvura ihari.
‘’Tumaze iminsi mu
bihe by’imicyo muri uku kwezi, hari aho
benshi batabimenyereye ko hashobora kuboneka iminsi itatu cyangwa ine
y’umucyo ariko byari byagaragajwe mu iteganya gihe tukaba tugiye gusubira mu
bihe by’imvura n’icyegeranyo cyari cyakozwe mu gihe cyiminsi icumi itangira
kuva ku itariki 11 kugeza kuri 20 kirabigaragaza ko iminsi itatu itangira icyo
gice kuva ku itariki 11 kugeza 13 hakirimo ya minsi y’imicyo, ariko kuva ku
itariki 14 kugeza kuri 20 tukongera tugasubira muri bya bihe birimo imvura.’’
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru