Yanditswe Aug, 07 2022 21:36 PM | 56,639 Views
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire, bamwe mu baturage bahurira ahantu hamwe nko mu masoko, barasaba ko bakegerwa bagasobanurira ibijyanye n'iyi gahunda ku buryo bwimbitse kugira ngo bazatange amakuru basobanukiwe n'iki gikorwa.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bamwe mu baturage bavuga ko basobanukiwe n'ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire kuko hari ababisobanuriwe,muri gahunda zihuriza abantu hamwe nk'inama,umuganda rusange,inteko z'abaturage no ku bitangazamakuru.
Gusa nubwo hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iki gikorwa cy'ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ngo gitangire hari abaturage bakorera mu masoko atandukanye muri Kigali bavuga ko bakeneye amakuru kuri iki gikorwa kuko batarabona ababibasobanurira nk'abantu bahurira hamwe.
Minisitri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV arasaba inzego zibanze n'abaturage,kukigira iki gikorwa icyabo, bagasobankirwa neza icyo iri barura rivuze kugira ngo bazatange amakuru nyayo kandi agatangwa na ba nyiri urugo.
Ati "Mbere y'uko ibarura ritangira hari inama zizaba zakoreshejwe nanone tuzagira inama ku wa Kabiri mu midugudu yose tukibutsa n'abakoresha ko niba ahari umuntu usabye uruhushya yaruhabwa kuko bazamubarura ubwo iyo dusaba abayobozi b'inzego z'ibanze bireba n'abandi kuko natwe tuzabarurwa si byiza ko baza mu rugo ngo wasizemo umukozi ngo ni we utanga amakuru ntabwo yatanga amakuru nyir'urugo ni we ugomba gutanga amakuru muri icyo gihe cyagenwe. Turasaba abakuru b'imidugudu kumenyekanisha aya makuru."
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa asobanura ko ibibazo bizabazwa umuryango ari ibirebana n'imibereho yawo n'iterambere kugira ngo azashingirweho hakorwa igenamigambi ry'Igihugu, aho ngo atazifashishwa mu kugena ibyo bamwe batekereza nk'imisoro cyangwa ubudehe.
Yagize ati "Muri uru rugo harimo abantu bangahe? Bafite imyaka ingahe? Bafite ayahe masano ese imirimo mukora ni iyihe? Ntaho aya makuru ahuriye n'ubudehe,ntaho ahuriye no guha inyungu umuntu runaka yihariye ku giti cye, ntazakoreshwa mu gusora . Iyo tumaze kuyabona nk'ikigo cy'ibarurishamibare turayahuza tukayaha abashinzwe igenamigambi ahujwe ,ntabwo babona amakuru y'umuntu ku wundi."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Dr Uwera Claudine avuga ko ibiva mu ibarura rusange ari byo bishingirwaho mu igenamigambi ry'iterambere ry'igihugu n'imibereho y'abaturage.
Ati "Aho n'umuturage ashobora gutanga igitekerezo kubyakorwa ku mishinga y'iterambere, iyo tuvuze ngo umuturage ku isonga hazamo no gukorera mu mucyo nk'iyo iryo genamigambi rigeze ku rwego rw'igihugu dusubira inyuma tukabamurikira byabindi bihitiyemo twaganiriye,mbere yo kubishyira mu bikorwa cyangwa na nyuma umuturage tumusaba ibitekerezo. "
Biteganijwe ko tariki ya 10 Kanama kugera kuri 14 hazabaho igikorwa cyo kwandika numero ku nzu z'abaturage,na ho ijoro rya tariki ya 15 rishyira 16 ni ijoro ry'ibarura. Ibarura nyirizina rikazaba kuva tariki ya 16 kugera kuri 30 Kanama 2022.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru