Yanditswe May, 02 2022 20:13 PM | 70,096 Views
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hari abarwayi hafi ibihumbi 3 bahawe rendez-vous zo kubagwa zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba.
Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi kandi ni gahunda izakomeza kugira ngo ikibazo cy’abahabwaga rendez-vous z’igihe kirekire gikemuke.
Bamwe mu baturage bari bamaze igihe binubira rendez–vous z’igihe kirekire bahabwa iyo boherejwe kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana avuga ko hari uburyo bakurikiza mu gutanga rendez-vous.
"Abarwayi tubashyira mu byiciro turebye uburemere bw’uburwayi bafite, ntabwo wabona umuntu ufite ikibyimba mu ruhago yihagarika amaraso, ngo uvuge ngo uwo muntu uzamubaga hashize amezi 2, uba ugomba kumubaga mu buryo bwihuse."
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hari abarwayi bari hagati y’ibihumbi 2 n’ibihumbi 3 bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza kubagwa n’abaganga b’inzobere.
Abo barwayi ni abivuza indwara z’ababyeyi, indwara zo mu muhogo, amazuru no mu matwi, indwara zo mu rwungano rw’inkari, kubagwa mu mutwe ndetse n’uburwayi bw’amagufa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose avuga ko abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza mutuelle de Sante aribo ahanini bagiraga ibibazo byo guhabwa rendez-vous z’igihe kirekire.
Gutinda kubonana n’abaganga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku barwayi.
"Iyo ufite uburwayi ntubone serivisi z’ako kanya, uburwayi bushobora gusubira inyuma ku buryo umuganga uzahura nawe mu gihe cy’ukwezi, amezi 2 bimutwara umwanya kugira ngo akubage. Niba ari imvune igufa ryacitse, iyo utinze kubagwa igufa rifatana mu buryo butari bwiza, bigasaba uzakubaga kuzabanza gutandukanya, akarishyira ku murongo, agashyiramo ibyuma, bikagutwara igihe kugira ngo ukire ugereranije niyo uza kubagwa kare. Gutinda bishobora gutuma abarwayi bazahara, abandi bakitaba Imana."
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, Dr. Sendegeya Augustin avuga ko gahunda yo kwakira abarwayi bazoherezwa n’ibitaro byigisha bayiteguye neza.
Dr.Corneille Ntihabose avuga kandi ko Leta y’u Rwanda, irimo gushyira imbaraga mu kwigisha umubare munini w’abaganga bitewe nuko umuvuduko wo gusohora abaganga utari ukigendanye n’indwara zihari n’abakenera kwivuza.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta mpinduka zizabaho mu bijyanye n’ikiguzi cy’ubuvuzi, umurwayi uzavurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azishyura kimwe n’uwivurije ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru