AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisante yijeje gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza mu bigo nderabuzima

Yanditswe Oct, 31 2021 17:40 PM | 72,862 Views



Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

Minisiteri y'ubuzima yo itangaza ko yatangiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kongera abakora uwo mwuga.

Hari abagore bagana ibigo nderabuzima mu bihe binyuranye cyane cyane mu masaha ya n'ijoro bakabura servisi kubera ababyaza badahagije. 

Mu buhamya bw'aba bo mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo, humvikanamo ikibazo cy'ubuke bw'ababyaza bakifuza ko bakongerwa.

Uwitwa Mukankusi Penninah yagize ati ''Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.''

Umutesi Aline we yagize ati ''Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.''

Ingabire Didacienne we ati ''Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.''

Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

''Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.''

Imibare igaragazwa na Minisirteri y'ubuzima yerekana ko  mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage