AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisiteri y'Ibidukikije yahagurukiye ikibazo cy’imiswa yangiza imyaka n’ibiti mu Ntara y'Iburasirazuba

Yanditswe Oct, 04 2022 17:56 PM | 112,155 Views



Abashakashatsi b'abanyarwanda n'abanyamahanga hamwe na Minisiteri y'ibidukikije, batangaje ko bahagurukiye ikibazo cy’imiswa yangiza imyaka n’ibiti mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Baravuga ko bagiye gushakira hamwe ubwoko bw'ibiti byavangwa n’imyaka bikongera umusaruro w'ubuhinzi, ikirere kikabungabungwa ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima rukitabwaho muri iyi ntara.

Mukakarurangwa Angelique umwe mu bahinzi bo mu karere ka Bugesera, avuga ko atorohewe n'ikibazo cy'umuswa umurira imyaka ntunasige n'ibiti biri mu murima we.

We na bagenzi be bo muri ako karere bahuriza ku kwifuza ko bashakirwa igisubizo kirambye cy'icyo kibazo kibafatanya n'izuba rikaze rigaragara muriyo ntara bigatuma umusaruro w'ubuhinzi ugabanuka.

Ku mafaranga asaga Miliyari 4 Frw yatanzwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, guhera muri 2020 kugeza muri 2025 abashakashatsi b’abanyarwanda n'abanyamahanga barimo gushakisha imbuto y’ibiti byavangwa n'imyaka bigafasha abahinzi bo muriyo ntara guhinga bakeza ndetse habungabungwa ikirere.

Ibirimo kugenda bigaragazwa n’ubu bushakshatsi bizashyirwa mu bikorwa mu mishinga 2 minini y'imyaka 5 izatwara amafaranga asaga miliyari 58 Frw, nkuko byasobanuwe na Karera Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ibidukikije.

U Rwanda rwari rwarihaye intego yo kugeza muri 2024, ubuso bugera kuri 30% bwarateweho amashyamba ariko rwabigezeho mbere y'icyo gihe nubwo hasigaye intambwe yo kuyabyaza umusaruro no kongera ubwiza bwayo.

Naho intego yo gusazura ibiti biri ku buso bwa hegitari miliyoni 2 bitarenze muri 2030, iyo ntego igeze kuri 65.8% ku buryo hari icyizere ko iyo ntego izagerwaho bitarenze icyo gihe.

Muri 2025, mu Rwanda hateganyijwe inama mpuzamahanga ku birebana n'amashyamba.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage