Yanditswe Oct, 04 2022 17:56 PM | 112,155 Views
Abashakashatsi b'abanyarwanda n'abanyamahanga hamwe na Minisiteri y'ibidukikije, batangaje ko bahagurukiye ikibazo cy’imiswa yangiza imyaka n’ibiti mu Ntara y'Iburasirazuba.
Baravuga ko bagiye gushakira hamwe ubwoko bw'ibiti byavangwa n’imyaka bikongera umusaruro w'ubuhinzi, ikirere kikabungabungwa ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima rukitabwaho muri iyi ntara.
Mukakarurangwa Angelique umwe mu bahinzi bo mu karere ka Bugesera, avuga ko atorohewe n'ikibazo cy'umuswa umurira imyaka ntunasige n'ibiti biri mu murima we.
We na bagenzi be bo muri ako karere bahuriza ku kwifuza ko bashakirwa igisubizo kirambye cy'icyo kibazo kibafatanya n'izuba rikaze rigaragara muriyo ntara bigatuma umusaruro w'ubuhinzi ugabanuka.
Ku mafaranga asaga Miliyari 4 Frw yatanzwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, guhera muri 2020 kugeza muri 2025 abashakashatsi b’abanyarwanda n'abanyamahanga barimo gushakisha imbuto y’ibiti byavangwa n'imyaka bigafasha abahinzi bo muriyo ntara guhinga bakeza ndetse habungabungwa ikirere.
Ibirimo kugenda bigaragazwa n’ubu bushakshatsi bizashyirwa mu bikorwa mu mishinga 2 minini y'imyaka 5 izatwara amafaranga asaga miliyari 58 Frw, nkuko byasobanuwe na Karera Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ibidukikije.
U Rwanda rwari rwarihaye intego yo kugeza muri 2024,
ubuso bugera kuri 30% bwarateweho amashyamba ariko rwabigezeho mbere y'icyo gihe
nubwo hasigaye intambwe yo kuyabyaza umusaruro no kongera ubwiza bwayo.
Naho intego yo gusazura ibiti biri ku buso bwa hegitari miliyoni 2 bitarenze muri 2030, iyo ntego igeze kuri 65.8% ku buryo hari icyizere ko iyo ntego izagerwaho bitarenze icyo gihe.
Muri 2025, mu Rwanda hateganyijwe inama mpuzamahanga ku birebana n'amashyamba.
Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru