AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri Gatete yijeje Sena gukemura ibibazo by'ingurane

Yanditswe Apr, 02 2021 08:03 AM | 70,936 Views



Minisitiri w’Ibikorwa Remezo  Amb. Gatete Claver yabwiye abasenateri ko  kuvugurura uburyo bwo kwishyura ingurane ikwiye, gukora igenamigambi rinoze no gukurikirana ko nta burenganzira bw’abaturage bubangamirwa ku mitungo yabo ari byo bizatuma ibibazo byo kutishyirirwa igihe no kudahabwa ibyo bagenerwa birangira burundu.

Mu bihe binyuranye hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana abaturage bagararagaza ikibazo cyo kudahabwa ingurane ikwiye ahagiye kubakwa ibikorwa remezo, cyangwa aho ikorwa ry’imihanda ryagize ingaruka ku mitungo yabo. Nyamara itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, ryo muri 2015 riteganya ko buri muturage ugiye kwimurwa cyangwa uwo umutungo we ugiye kunyuzwamo ibikorwa by'inyungu rusange agomba kubanza guhabwa ingurane ikwiye.

Ibibazo by’ingurane ni byo Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'ubukungu n'imari, Juvenal Nkusi yagaragarije Inteko Rusange ya Sena, kugira ngo bitangweho ibisobanuro n'urwego rubishinzwe.

Ati ''Iyo bakora igikorwa cyo kwimura abantu hari ibyangombwa by'ubutaka bugomba gutangwa, harimo ubugomba gutwarwa n'umuhanda n'ubuzasigaranwa n'uwatwariwe ubutaka. Ibi bituma uwimuwe akomeza kubarwaho ubuso bunini kandi ubundi umuhanda warabutwaye. Ikindi kuki uwimuwe ari we ugomba gukurikirana?Kuki inzego zishinzwe kwimura atari zo zigomba kumufasha?''

Mu bisobanuro mu magambo yagejeje ku Nteko rusange ya Sena, kuri uyu wa Kane, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete yavuze ko n'ubwo ibibazo by'ingurane bikiragaragara hirya no hino by'umwihariko ahagenewe kubakwa no kwagurirwa imihanda, ngo hari ingamba zitanga icyizere mu kubikemura.

Ati ''Twamaze gukora lisiti imwe ku buryo birangira mu kwezi kwa 4 noneho mu ngengo y'imari ijyana no kwishyura, bakazahera muri ibyo birarane. Ikindi twumvikanye na za ministeri ni uko mu bijyanye no gukora expropriation, bamaze kubona amazu, ikigo gishinzwe ubutaka kizajya kigenda kibabarure kibahe ibyangombwa bishya by'ubutaka havuyemo ubuso bw'umuhanda.''

Mu bindi bigomba kwitabwaho mu bijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange ni ukumenya aho abaturage bakwiye gutuzwa mu buryo bw'imidugudu kugira ngo nibahabwa amafaranga ajye abafasha kubona amacumbi. 

Ku bijyanye n'amazi aturuka mu mihanda yamaze kubakwa ashobora gusenyera abaturage, cyangwa kubasiga mu manegeka, Minisitiri Gatete yavuze ko muri gahunda yo kunozwa ikorwa ry'imihanda hazajya hitabwa ku nyubako zishobora kwangirika, kandi imiyoboro y'amazi ikorwe neza iyayobore aho yagenewe.

Amakuru arambuye


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage