AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Louise Mushikiwabo yitabiriye inama ku mutekano mu Bushinwa

Yanditswe Nov, 02 2016 11:41 AM | 2,974 Views



Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yitabiriye inama y’ihuriro ku mutekano yitiriwe Munich iri kubera I Beijing mu Bushinwa, yigirwamo ibibazo bikomeye birebana n’umutekano w’isi.

Ministre Mushikiwabo yitabiriye iyi nama ku butumire bwa ambasaderi Wolfgang Ischinger umuyobozi mukuru w’iryo huriro ku mutekano ryitiriwe Munich Security Conference, kugirango atange ikiganiro ku birebana n’umutekano n’uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kurinda umutekano.

Muricyo kiganiro, Ministre Mushikiwabo yatangaje ko uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingirakamaro, kandi kubyitabira bikaba ari umusanzu wa buri wese.

Mushikiwabo yavuze ko hagendewe ku ngamba zo gukumira ihungabana ry’umutekano ku isi, Ubushinwa bufite uruhare rukomeye mu kuzana ibisubizo ku mutekano. Aha kandi yemeza ko izo ngamba zitagamije gusa gutuma ibihugu bihosha amakimbirane, ahubwo no kwirinda ko abaho.

Iyi nama y’iminsi 2 ku mutekano w’isi iri kubera I Beijing, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’isi barimo abanyapolitike, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza n’imiryango ya sosiyete civile.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage