Yanditswe Oct, 20 2021 20:14 PM | 68,741 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco,
Rose Mary Mbabazi yagejeje ijambo ku bitabiriye YouthConnekt muri Ghana, avuga ko Africa ikize kandi inakungahaye kuba ifite urubyiruko ruzima
kandi rutekereza kure.
Minisitiri Mbabazi akaba yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.
Nubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, hari icyizere ko urubyiruko rwa Afurika rushobora kugira uruhare mu guhanga indi mirimo myinshi mu kuzahura ubu bukungu.
Ibi ni bimwe mu byagarutswe ku munsi wa mbere w’Inama mpuzamahanga y’Urubyiruko izwi nka YouthConnekt Africa irimo kubera muri Ghana.
Mu gutangiza iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, urubyiruko rwibukijwe ko rudakwiye kumva ko aribo kibazo Africa ifite ahubwo ko aribo gisubizo kandi umugabane ukaba ari bo uhanze amaso.
Urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe yuzuye uyu mugabane ko iki ari cyo gihe cya Africa kandi uyu ariwo mwanya wo guhanga imirimo binyuze mu guhana amakuru mu byo bakora, bikazatuma ubukungu bwa Africa burushaho gukomera binyuze mu gukora no guteza imbere ibicuruzwa bikomoka kuri uyu mugabane kuburyo bakwihaza bakanasagurira amasoko.
Atangiza ku mugagararo inama, Visi Perezida wa Ghana Dr. Mahamudu Bawumia yavuze ko urubyiruko rwa Africa rwinshi rukennye kandi umugabane ukize agasanga baramutse bahawe ibishoboka byose bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane kuko bihuta muri byose kandi bagafata ibyemezo vuba.
Yagize ati "Urubyiruko rugize 60% by'abantu bose badafite akazi ku mugabane, n'abashoboye kubona akazi ntabwo umushahara bahembwa ushimishije byatuma babasha kunguka ubundi bumenyi cyangwa ngo bizere umutekano w’akazi kabo, nta muntu ukwiye ku tubwira ko ibura ry’akazi muri Africa ko ari ikibazo gikomeye gishobora guteza ibibazo."
Minisitiri Rose Mary Mbabazi we yagize ati "Africa irakungahaye mu ngeri nyinshi, ariko aho ikungahaye cyane ni mu bakiri bato, urubyiruko rwa Africa rufite amahirwe, imbaraga, ubumenyi, impano, ndetse no gufata iya mbere mu guhindura uyu mugabane."
Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa, Dr Patrice Motsepe yagaragaje ko uyu munsi urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 25 ari miliyoni 280 kuri uyu mugabane, ndetse bakazaba bangana na miliyoni 400 mu mwaka wa 2030, agaragaza ko urubyiruko rukwiye gutangira gushaka ejo habo heza.
Youthconnekt Africa Summit ifite intego yo guhuza, kugera
ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 226 rwo muri Africa no kurufasha kugera ku
isoko no kumenya amakuru ku mahirwe bafite mu isoko rusange rya Africa, ryashyiriweho umukono mu Rwanda aho ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati ya
Africa busanzwe buri kuri 16% bukazikuba 2 muri 2035.
Andrew Kareba
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru