Yanditswe Dec, 28 2022 19:16 PM | 27,616 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi mu Ntara y’u
Burengerazuba gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, bitarindiriye ko umukuru
w’igihugu aza kubasura akaba ari byo abaturage babyiganira kumwakiriza.
Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze guhuza imibereho y’abatuye y’iyi ntara n’amahirwe ahari yabateza imbere.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi bagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage baturutse mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Ni ibiganiro byibanze ku cyakorwa ngo abatuye intara y’u Burengerazuba barusheho kwihuta mu iterambere.
Imibare igaragaza ko iyi ntara ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.5, 47% by’abo bari munsi y’umurongo w’ubukene, barimo 21% bari mu bukene bukabije, nyamara iyi ntara ngo ikungahaye ku mahirwe menshi atandukanye yaba umusemburo w’iterambere ry’abaturage aramutse abyajwe umusaruro uko bikwiye.
Arimo ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku mapariki 2 ayibarizwamo, ubushingiye ku kiyaga cya Kivu, ubuhinzi bwa kawa n’icyayi bukorerwa henshi muri iyi ntara, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikirere cyiza, imyaka itandukanye yera henshi n’ibindi.
Ibi byose hamwe n’ibindi, Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko biramutse bihujwe n’imibereho abayituye babayemo nta kabuza iterambere ryakwihuta kurusha uko bimeze ubu.
Yasabye abayobozi guhindura imyumvire bo ubwabo mbere na mbere, bakamenya neza imibereho y’abo bayobora kugira ngo bibafashe kubona aho gushyira imbaraga mu iterambere ry’abaturage.
Yasabye abayobozi kandi gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare bitarindiriye y’uko Umukuru w’igihugu aza kubasura akaba ari byo abaturage babyiganira kumwakiriza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwagaragarije Minisitiri Musabyimana imbogamizi zikibangamiye ukwihaza mu biribwa kw’abaturage n’iterambere ryabo, zirimo ubutaka busharira cyane hose muri iyi ntara n’ingaruka z’isuri.
Hari kandi imihanda itameze neza hirya no hino bikabangamira ubuhahirane.
Ni Intara kandi igifite umubare utari muto w’abaturage batagira aho kuba n’ababa mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga, Byose Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu nzego bireba.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru