AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bitarindiriye umukuru w’igihugu

Yanditswe Dec, 28 2022 19:16 PM | 27,616 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi mu Ntara y’u Burengerazuba gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, bitarindiriye ko umukuru w’igihugu aza kubasura akaba ari byo abaturage babyiganira kumwakiriza.

Yasabye kandi  abayobozi mu nzego z’ibanze guhuza imibereho y’abatuye y’iyi ntara n’amahirwe ahari yabateza imbere.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi bagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage baturutse mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Ni ibiganiro byibanze ku cyakorwa ngo abatuye intara y’u Burengerazuba barusheho kwihuta mu iterambere.

Imibare igaragaza ko iyi ntara ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.5, 47% by’abo bari munsi y’umurongo w’ubukene, barimo 21% bari mu bukene bukabije, nyamara iyi ntara ngo ikungahaye ku mahirwe menshi atandukanye yaba umusemburo w’iterambere ry’abaturage aramutse abyajwe umusaruro uko bikwiye.

Arimo ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku mapariki 2 ayibarizwamo, ubushingiye ku kiyaga cya Kivu, ubuhinzi bwa kawa n’icyayi bukorerwa henshi muri iyi ntara, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikirere cyiza, imyaka itandukanye yera henshi n’ibindi.

Ibi byose hamwe n’ibindi, Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko biramutse bihujwe n’imibereho abayituye babayemo nta kabuza iterambere ryakwihuta kurusha uko bimeze ubu.

Yasabye abayobozi guhindura imyumvire bo ubwabo mbere na mbere, bakamenya neza imibereho y’abo bayobora kugira ngo bibafashe kubona aho gushyira imbaraga mu iterambere ry’abaturage.

Yasabye abayobozi kandi gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare bitarindiriye y’uko Umukuru w’igihugu aza kubasura akaba ari byo abaturage babyiganira kumwakiriza.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwagaragarije Minisitiri Musabyimana imbogamizi zikibangamiye ukwihaza mu biribwa kw’abaturage n’iterambere ryabo, zirimo ubutaka busharira cyane hose muri iyi ntara n’ingaruka z’isuri.

Hari kandi imihanda itameze neza hirya no hino bikabangamira ubuhahirane.

Ni Intara kandi igifite umubare utari muto w’abaturage batagira aho kuba n’ababa mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga, Byose Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu nzego bireba.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage