AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje icyakururira urubyiruko kwisanga mu buhinzi

Yanditswe Mar, 26 2024 18:15 PM | 72,468 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko urwego rw’ubuhinzi muri Afurika rukeneye kongerwamo ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe gukomeza kureshya urubyiruko kubwibonamo.

Yabigarutseho mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibiribwa- Africa Food Systems Forum- itegura inama ngarukamwaka yagutse iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri uyu mwaka.

Iyi nama yitabiriwe n’abahinzi babigize umwuga ku Mugabane wa Afurika, abashoramari n’abafata ibyemezo muri uru rwego.

Abayitabiriye beretswe ishusho y’ibiribwa muri Afurika n’ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo kugira ngo uyu mugabane ugere ku ntego ufite wo guca inzara bitarenze mu 2063.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yibukije ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 ateganya ko ibihugu bya Afurika bigomba gukuba inshuro eshatu ubuhahirane bikorana ku bicuruzwa biva mu buhinzi na serivisi zibwerekeyeho bitarenze mu 2025.  

Ati “Icyo gihe ubucuruzi bwerekeye ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari munsi ya 20%. Kuba ibicuruzwa byahererekanyijwe mu 2022 bingana na 24% byerekana ko tutaragera kuri iyo ntego.’’

Imibare yerekana ko Afurika yishyura miliyari $60 igura ibiribwa ikenera hanze ndetse iyi mibare ishobora kuzamuka ku kigero cya 50-60% cyangwa ikikuba kabiri mu myaka 10 iri imbere.

Ati “Hari ibyagaragaje ko tutagize icyo dukora mu kuzamura urwego rw’ibiribwa muri Afurika, ikiguzi cyo kutagira icyo bizadusaba gishobora kugera kuri miliyari $200. Igitangaje ni uko byaba ari ubwikube inshuro 10 ugereranyije n’icyo byadusaba mu guhangana n’izi mbogamizi.’’

Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zitandukanye zirimo no gukundisha ubuhinzi uhereye mu bato.

Ati “Dukeneye gushishikariza urubyiruko kwinjira mu rwego rw’ubuhinzi. Ibi byagerwaho binyuze mu kwimakaza gahunda zigabanya ibihombo bikomoka ku buhinzi, guhanga udushya no gushyigikira ibisubizo byifashishije ikoranabuhanga.’’

Afurika yatangiye kwishakamo ibisubizo kuko ibyo itumiza hanze mu kwihaza mu biribwa bigenda bigabanuka kuko mu 2021, yatumije ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 100$ bivuye kuri miliyari 35$ mu 2015.

Raporo y’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA), yerekana ko mu Rwanda abaturage bari bafite ikibazo cy’ibiribwa bagabanutseho 13.33% naho ibiciro by’ibiribwa bigabanukaho 27.44% mu mwaka umwe.

Mu Rwanda, habarurwa miliyoni 3 n’ibihumbi 400 by’abakora ubuhinzi bwahaye akazi abasaga ibihumbi 400 mu ruhererekane nyongeragaciro ndetse mu 2023 bwagize uruhare rwa 27% mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage