Yanditswe May, 30 2023 20:01 PM | 133,178 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente
ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu
bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Inama iheruka ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC nayo yabereye i Bujumbura mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.
Ibi bihugu, uretse u Rwanda bifite Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.
Ubwo ingabo za EAC zahabwaga uduce zizakoreramo uko M23 igenda isubira inyuma, ingabo z’u Burundi zahawe gukorera mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumangabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.
Iyo nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi yari yanasabye impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk'uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n'abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru