AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya EAC mu Burundi

Yanditswe May, 30 2023 20:01 PM | 133,178 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Inama iheruka ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC nayo yabereye i Bujumbura mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.

Ibi bihugu, uretse u Rwanda bifite Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.

Ubwo ingabo za EAC zahabwaga uduce zizakoreramo uko M23 igenda isubira inyuma, ingabo z’u Burundi zahawe gukorera mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumangabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Iyo nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi yari yanasabye impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk'uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n'abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF