AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera Magufuli

Yanditswe Mar, 22 2021 20:11 PM | 32,197 Views



Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye u Rwanda mu muhango wo gusezera bwa nyuma Perezida Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana mu cyumweru gishize, azize uburwayi bw’umutima.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Dr Ngirente yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gufata Tanzania mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye.

Muri rusange iki gikorwa cyo gusezeraho bwa nyuma nyakwigera John Pombe Magufuli cyitabiriwe n’abakuru b’ibihugu babarirwa mu 10 b’Afrika n’abandi banyacyubahiro batandukanye. bavuze ko nyakwigendera president John Magufuli batazamwibagirwa na rimwe.

Nka Perezifa wa RDC, Félix Tshisekedi unayoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe muri iki gihe yavuze ko RD Congo iri mu masengesho kandi yifatanyije n'Abatanzania.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique nawe yavuze ko Magufuli azahora mu mitima ya benshi.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo we yavuze ko nyakwigendera Perezida Magufuli yari umukuru w’igihugu ukunda igihugu cye n’Afrika bya nyabyo. Yongeyeho ko igihugu cye cyatangiye kwigisha Igiswahili kubera umuhate wa Magufuli kugira ngo uru rurimi rukoreshwe.

Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania. Azashyingurwa tariki 25 z’uku kwezi kwa 3.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage