Yanditswe Jul, 11 2019 13:32 PM | 15,390 Views
Ubwo yatangizaga
ku mugaragaro inama rusange y'abanyamigabane b'ikigo Africa50, Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abikorera k'umugabane w'Afurika guteza
imbere ikoranabuhanga mu mishinga yose ibikorwaremezo bahanga.
Ashingiye ku iterambere ryíkoranabuhanga ryihuta ubutitsa, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente asanga guteza imbere ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba ku iterambere ryíbikorwaremezo ku mugabane w’Afurika.
Yagize ati “Tugomba gukora cyane kugira ngo twongere amahirwe y'imikorere hamwe n'iteramberebry'ikoranabuhanga mu nzego zose z'ubukungu bwacu. Nk'umugabane tugomba guhanga ingamba zacu bwite mu guhanga udshya n'ikoranabuhanga. Uru rugendo ruzadusaba gushora imari mu mishinga y'ikoranabuhanga itandukanye guhera mu kugeza ikoranabuhanga mu bice by'icyaro kugera kuguteza imbere ubumenyi mw'ikoranabuhanga. Kugira ngo dutegure urubyiruko rwacu kugera ku ntego zarwo muri yi si y'ikoranabuhanga ryihuta cyane”
Umuhate w’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga n’inyota y’iterambere ku Rwanda, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo Africa50, akaba na Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Akinwumi Adesina asanga bikwiye kubera Afurika yose urugero.
Ati “Iterambere ryihuta ry'u Rwanda rikomeje kuba urugero rugomba kubera abandi ikitegererezo. Hari abavuga ko u ibiba mu Rwanda ari ibitangaza, njye ntabwo nemeranya na bo, kuko igitangaza ni ikintu kiba ntaruhare wakigizemo, ahubwo njye mbona iterambere ry'u Rwanda ari umusaruro w'umurava, gukorera ku ntego, imiyoborere myiza itajegajega, igenamigambi no gukora ubutitsa.”
Africa50 ni ikigo cy ‘abikorera cyashinzwe na Banki Nyafurika y’iterambere hamwe n’ibihugu bitandukanye by’Afurika.
Intego y’iki kigo ni ugutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Dr Alain Ebobise avuga ko uburyo indi migabane yihuta mu ikoranabuhanga, kudindiza imishinga y’ibikorwaremezo irishingiyeho muri Afurika ari ugukomeza gusyigingiza iterambere.
Ati “Amahirwe aducika n’igihombo tugira iyo imishinga idindiye, kirahenze cyane. Kutagira icyo dukora ku mishinga cyangwa kuyikora buhoro buhoro, bihombya ibihugu kandi bikanabuza abaturage kubona servise bagombaga kuba babona byihuse. Iki ni igihe cy’ibikorwa si amagambo. Afurika icyeneye ibikorwaremezo natwe nkábaterankunga duhobora gutanga ubufasha.”
Iyi nama rusange y’abanyamigabane u Rwanda rwakiriye ni iya kane y’iki kigo Africa50. Magingo aya rifite ibihugu binyamigabane bigera kuri 27.
U Rwanda rwagiye muri iri huriro mu mwaka ushize wa 2018. Mu nama yacyo ya gatatu yaberaga i Nairobi muri Kenya.
Muri uyu mwaka iki kigo cyasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu mushinga w'u Rwanda Kigali Innovation city, umushinga wubaka agace k'ikoranabuhanga kazakoreramo ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga byo hirya no hino ku isi.
Iki kigo kizashoramo imari ingana na Miliyoni 400 z'amadorari y'amerika muri miliyari 2 ateganyirijwe umushinga wose.
Eugene UWIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru