Yanditswe Nov, 09 2023 17:19 PM | 106,659 Views
Ku munsi wa kabiri w’Inama
y'Ishoramari ku Mugabane wa Afurika, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente
yagaragaje ko uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu ari ngombwa, bityo
ko Leta y’u Rwanda yashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza gushora
imari mu nzego zinyuranye zifitiye akamaro abaturage.
Mu ihuriro ku ishoramari muri Afurika, buri gihugu kigira umunsi gihura n’abifuza kugishoramo imari, byiswe “Boardroom sessions.”
Aha, Ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko izamuka ry’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu myaka 10 ishize wagizwemo uruhare n’abikorera bityo ko Leta yashyizeho uburyo bwo koroshya ishoramari ryaba ari iry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho amabwiriza agamije kuzamura ishoramari, aha ndatanga ingero: urugero rwa mbere ni urwego rushinzwe ubutasi ku mari, rugenzura amategeko y’ishoramari, n’andi mategeko arimo no gukorera mu mucyo ibi byose bigamije guteza imbere urwego rw’ishoramari. Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza abashoramari aha ndavuga kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 7 ku ishoramari ry’arenga miliyoni 50 z’amadorali. Ikindi cyashyizweho ni uburyo bw’iyakure kandi bwihuse bwo kwandikisha ubucuruzi bwawe, aho bitwara amasaha 6 gusa kandi ntibigusaba kuzenguruka inzego, hari icyitwa One stop Centre, aho umuntu afashirizwa ku buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa se yaba yahigereye agafashwa muri uwo mwanya.”
Minisitiri w’Intebe kandi agaragaza ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bigari bikenerwa mu rwego rw’ubuhinzi kuko rutunze 70% by’abaturage.
Aha Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko hakenewe gushorwa imari mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, uri ku buso bwa hegitari zirenga 4000.
Ati “Mu bihe byashize ubuhinzi bwacu bwari bushingiye ku bahinzi bato, ariko ubu turifuza kugira imishinga migari y’ubuhinzi. Aha ndakomoza kuri Gabiro Agribusiness Hub, aho icyiciro cya mbere cyarangiye, ubu hakurikiyeho icya kabiri ariko nanone igice cyarangiye ni ikijyanye n’ibikorwaremezo, turacyifuza abashoramari bo kubyaza umusaruro iki cyanya.”
Minisitiri w’Intebe yanagaragarije abashoramari amahirwe ari mu nzego zinyuranye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu rwego rw’ubuzima, aho u Rwanda rwateganyije ubutaka bufite ubuso burenga hegitari 500 i Masaka, bwagenewe serivisi z’ubuzima n’ubushakashatsi muri uru rwego.
Iyi nama y'iminsi 3 ibera i Marakesh muri Maroc, igamije kurebera hamwe amahirwe y’Ishoramari agaragara ku Mugabane wa Afurika.
MANZI Prince
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru