Yanditswe Jun, 30 2022 19:35 PM | 61,535 Views
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yasabye abanyarwanda kwirinda
politiki mbi bakunga ubumwe mu kubaka igihugu cyabo.
Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera, iy'Ibikorwaremezo, MINITRANSCO na MINITRAPE bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ku biro bya Minisitiri w’Intebe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ abakozi mubiro bya Minisitiri w’Intebe, abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse n’abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko- Rwanda law reform Commission.
Iki gikorwa kandi cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruri mu Karere ka Gasabo, aho abakozi ba Minisiteri y'ibikorwaremezo bashyize indabo ku mva iri muri urwo rwibutso rushyinguwemo abagera ku bihumbi 37,762.
Umwe mubaharokokeye Eric Mwiseneza wari ufite imyaka 14 icyo gihe, avuga ko mu bahaguye hari bamwe barokotse bakaba baranashibutse gusa hakaba n'imiryango yazimye burundu bitewe n'uko abagize iyo miryango bishwe bose.
Hanazirikanywe abagize imiryango yazimye burundu, dore ko Akarere ka Gasabo ari kamwe mu turere dufite umubare w'imiryango myinshi yazimye ku miryango igera ku bihumbi 15,593 yabaruwe mu gihugu hose yazimiye burundu ikaba yarigizwe n’abantu ibihumbi 68,871.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hari ijambo ryavugwaga n'abanyepolitike babi ryicaga ariko hakaba n'ijambo rihumuriza ryavugwaga n'Ingabo z'Inkotanyi.
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yasabye abantu kwibuka biyubaka kandi baniyemeza kwitandukanya na politike mbi ahubwo bakita kuri ejo heza habategereje.
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda - (Reconcilliation barometer) cya 2020 kigaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015, bigaragaza izamuka rya 2.2%.
Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gufungura umuhanda wiswe Arusha Bypass
Jul 22, 2022
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya EAC
Jul 21, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwesheje umuhigo wo guterama amashyamba ku buso bungana na 30%
Jul 18, 2022
Soma inkuru
Intambara ya M23 na RDCongo ntitagomba kubazwa u Rwanda- Perezida Kagame
Jul 04, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwungutse urugomero rw’amashanyarazi rwa megawati 5
Jun 27, 2022
Soma inkuru
Dr Ngirente yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta
May 14, 2022
Soma inkuru