AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yasabye abashinjacyaha kurangwa n’ubunyamwuga kandi bakirinda ruswa

Yanditswe Nov, 14 2022 18:43 PM | 140,236 Views



Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiriye gutangira inshingano kurangwa n’ubunyamwuga kandi bakirinda ruswa mu kazi kabo ka buri munsi. Ibi yabibawiye kuri uyu wa Kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro z'Abashinjacyaha 25 bo ku rwego rwisumbuye, urw'ibanze ndetse n’abagengwa n'amasezerano y'umurimo baherutse gushyirwa muri izi nshingano.

Abarahiye ni abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye 4, Abo ku rwego rw’ibanze 12, ndetse n’abagengwa n’amasezerano 9.  Aba barahiye bavuze ko biteguye kurangwa n’ubudakemwa muri iyi mirimo mishya binjiyemo.

Ubu ubushinjacyaha bwakira amadosiye agera ku bihumbi 84 buri mwaka avuye mu bugenzacyaha. Ariko hifashishijwe ikoranabuhanga no gukorana umurava, aya madosiye ngo akorerwa ku kigero cya 90%. Umushinjacyaha Mukuru  Aimable Havugiyaremye avuga ko kwiyongera kw'abashinjacyaha ari ingenzi cyane kuko bituma serivisi z'ubushinjacyaha zihuta.

Minisitiri w' Intebe yasabye abarahiriye izi nshingano kurangwa n'umurava mu kazi kabo, abasaba kwihatira gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha amadosiye y'abagana ubutabera. Yashimangiye ko ari ngombwa kurangwa n'indagaciro zikwiriye abakora akazi k'ubushinjacyaha.

Ubu mu Rwanda hari abashinjacyaha 217, barimo abashinjacyaha bo ku rwego rw'igihugu 22, abayobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye 12, abashinjacyaha ku rwego rwisumbuye 83, abashinjacyaha ku rwego rw' ibanze 70, n'abagengwa n'amasezerano 30.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage