Yanditswe Nov, 18 2022 21:04 PM | 375,238 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente arasaba abanyeshuri barenga 5700 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka n’iterambere by’igihugu.
Yabigarutseho mu muhango wo kubaha impamyabumenyi wabereye mu Karere ka Nyagatare maze ku nshuro ya mbere banatahana impamyabumenyi zabo.
Byari ibirori bibereye ijisho, rwari urugendo rugeze ku musozo n’ubwo byari n’intangiriro y’indi mikoro ya muntu ku isi. Basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, maze ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Dr. Patricia Campbell, Umuyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda yifashishije ikoranabuhanga atanga impamyabumenyi ku byiciro byose by’abasoje.
Barahiriye kuzaba inyangamugayo, kuzifashisha ubumenyi bakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, barahiye ko ruswa bazayirinda n’andi magambo y’igihango bagiranye n’igihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabashimiye urugendo basoje rutari rworishye kubera impamvu zirimo Covid19 yatumye biga mu buryo budasanzwe, icyakora ko n’ubwo bimeze bityo bakwiye kuba umusemburo w’impinduka.
Muri rusange abanyeshuri 5702 nibo basoje amasomo muri bo 25 bahabwa impamyabumenyi y’ikirenga , 628 mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 4,717 mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 332 bahawe diploma zitandukanye.
Bize ibijyanye n’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubumenyamuntu n’ibindi.
Paul RUTIKANGA
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru