AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yasabye abasoje muri UR kuba umusemburo w'iterambere

Yanditswe Nov, 18 2022 21:04 PM | 375,238 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente arasaba abanyeshuri barenga 5700 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka n’iterambere by’igihugu.

Yabigarutseho mu muhango wo kubaha impamyabumenyi wabereye mu Karere ka Nyagatare maze ku nshuro ya mbere banatahana impamyabumenyi zabo.

Byari ibirori bibereye ijisho, rwari urugendo rugeze ku musozo n’ubwo byari n’intangiriro y’indi mikoro ya muntu ku isi. Basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, maze ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Dr. Patricia Campbell, Umuyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda yifashishije ikoranabuhanga atanga impamyabumenyi ku byiciro byose by’abasoje.

Barahiriye kuzaba inyangamugayo, kuzifashisha ubumenyi bakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, barahiye ko ruswa bazayirinda n’andi magambo y’igihango bagiranye n’igihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabashimiye urugendo basoje rutari rworishye kubera impamvu zirimo Covid19 yatumye biga mu buryo budasanzwe, icyakora ko n’ubwo bimeze bityo bakwiye kuba umusemburo w’impinduka.

Muri rusange abanyeshuri 5702 nibo basoje amasomo muri bo 25 bahabwa impamyabumenyi y’ikirenga , 628 mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 4,717 mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 332 bahawe diploma zitandukanye.
Bize ibijyanye n’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubumenyamuntu n’ibindi.


 Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko