Yanditswe Aug, 06 2022 19:36 PM | 92,675 Views
Minisitiri
w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yitabiriye
imurikabikorwa ry’imishinga y’abarangije amasomo mu ishuri rya Rwanda Coding
Academy ry’abacurabwenge ba porogaramu za mudasobwa, avuga ko buri ntara
igiye kubakirwa ishuri nk’iri hagamijwe kongera umubare w’abahanga muri
mudasobwa.
Mugabo Makuza
Verité umusore w’imyaka 19 y’amavuko, ni umwe mu barangije mu ishuri
ry’abacurabwenge ba porogaramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy riherereye mu
karere ka Nyabihu.
Mu myaka itatu ahamaze yakoze porogaramu yitwa KOBRA, uyu mushinga we wabonye inkunga ya miliyoni y’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda.
Aba banyeshuri bakoze izindi porogaramu zitandukanye, zirimo ije gufasha abafite ubumuga bagendera mu tugare kujya bitwara badakeneye ubasunika, ifasha abahinzi kumenya imikurire y’ibihingwa n’indwara zibyibasira.
Ku maso ni abana
bato ariko bafite ibikorwa bihambaye, ababyeyi babo batunguwe n’ubumenyi bafite
maze bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose mu kubashyigikira.
Igikorwa cyo kumurika imishinga y’aba banyeshuri cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bikorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda
cy’Ikoranabuhanga gifite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta ruzwi nk’irembo, Israël Bimpe avuga ko barimo gukorana n’aba banyeshuri mu mavugurura y’uru rubuga
hagamijwe kunoza no kongera umubare wa serivise zirutangirwaho.
Benshi mu barangije babonye akazi mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye abandi bashinze kompanyi zabo z’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga ari igisubizo hahereye mu bato kuko hari porogaramu bakoze zagakwiye kuba zaratanzweho akayabo na leta.
Avuga ko leta yatangiye umushinga wo kongera amashuri nk’aya akagera muri buri ntara.
Abarangije amasomo y’abo muri Rwanda Coding Academy ni 58.
Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutegura porogaramu y’abo yihariye bagiye gukomerezamo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru