Yanditswe Jan, 13 2018 22:07 PM | 4,262 Views
Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza
ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza
uburere bw'abana b'u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga
urubyiruko n'abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.
Mu gihe cy'ukwezi n'igice abana n'urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y'uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n'ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta.
Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, "Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi''
Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw'abana b'u Rwanda. Ati, ''Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n'abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n'abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n'abana ngo tubatoze hakiri kare''
Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y'intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw'igihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru