AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mituweli, Girinka, amavuriro hafi, bimwe mu byazamuye icyizere cyo kubaho mu Rwanda

Yanditswe Aug, 09 2020 08:58 AM | 48,414 Views



Bamwe mu Banyarwanda mu ngeri zinyuranye, baravuga ko imiyoborere myiza no gushyiraho gahunda z’iterambere ry’ubukungu  n’imibereho myiza ari byo bituma icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyiyongera.

Mu Rwanda, icyizere cyo kubaho cyikubye inshuro zirenga ebyiri nyuma y’i myaka 26 ishize igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyavuye ku myaka 29 kiba kigeze kuri 68.

Ku baturage, ngo iki ni ikimenyetso cy’impinduka zikomeye zabayeho mu bukungu n’imibereho myiza byubakiye ku musingi uhamye w’imiyoborere myiza.

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo witwa Seromba Pierre Celestin avuga ko hari gahunda nyinshi Leta yashyizeho zirebana n’ubuzima ndetse n’iterambere, zatumye abantu babasha kubaho neza, ndetse n’icyizere cyo kubaho kiriyongera.

Ibarura rusange ryo muri  2012, rigaragaza ko  abakuze bari hejuru  y'imyaka 60 bari 4.9% ari ibihumbi 511,738.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubwiyongere bw'abaturage mu kigo cy’ibarurisha mibare, Michel Ndakize avuga ko iyi mibare yazamutse cyane hashingiwe ku bushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa.

Ashimangira ko kuramba ku  Banyarwanda bishingiye kuri gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho yabo.

Ati “Hari nka gahunda ya Girinka ituma ingo nyinshi mu Rwanda zibona inka zikabona umukamo kandi zikabona n'ifumbire bigatuma umusaruro uzamuka, hari mituelle Abanyarwanda bose ubu baravurwa nta Munyarwanda ukirwara ngo arembere mu rugo agwe mu rugo, mituelle de santé ituma buri wese ajya kwa muganga kandi akavurwa ibyo rero bigafasha iyo umuntu yavuwe no gukomeza kubaho biriyongera. Hari ubudehe bukorwa na bwo bwinjiriza Abanyarwanda iyo bakoze imirimo itandukanye bakagira ikintu bakuramo mu bikorwa by'amajyambere bikorerwa mu turere no mu mirenge ibi na byo bifite icyo byongerah.

Yakomeje avuga ko kuba hariyongereye umubare w’amavuriro byatumye nta muntu ukirembera mu rugo, kuko buri muturage abasha kwivuza hafi.

Abahanga mu myitwarire n’imitekerereze ya muntu bahuza uburyo umuntu atekereza no kuramba kwe.

Felix Banderembaho asobanura ko ibibazo umuntu yibaza ku hahise n’ibisubizo yiha ari bimwe mu bigena kuramba cyangwa gukenyuka.

Ati “Mpereye nko ku rugero ry'uwitwa Ericson agenda avuga ibice bitandukanye by'imikurire y'umuntu agera ku kigero cya nyuma cya 8 aho umuntu asa nusubiza amaso inyuma ahahise akareba ese igihe gishize nakibayemo gute? Nageze ku byo nashakaga gukora? Intego zanjye nazigezeho? Ni ibihe nakoze neza? Ni ibihe nta koze neza? Noneho aho ni ho umuntu areba agasanga intego ze yazigezeho? Ntiyayigezeho ubuzima buhise bwageze neza cyangwa se ntibwagenze neza bityo bigatuma igihe asanze butaragenze uko abishaka bigatuma byamuzanira kwiheba uko kwiheba kukamukururira ibindi bibazo byo mu mutwe byatuma igihe yagombaga kubaho kigabanuka.”

Mu 1994, icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyari ku myaka 29 gusa, mu 2000 icyo cyizere kirazamuka kigera ku myaka 49, na ho mu mwaka wa 2012 icyizere cyo kubaho kuri benshi cyari kigeze ku myaka 65, ubu icyo cyizere kigeze kuri 68.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage