AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mozambique: Icyambu cya Mocimboa Da Praia cyongeye gukora

Yanditswe Nov, 29 2022 18:24 PM | 228,104 Views



Icyambu cya Mocimboa Da Praia muri Mozambique cyongeye gukora nyuma y'imyaka ibiri kidakora kubera ibikorwa by'iterabwo byibasiye agace giherereyemo.

Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo ni we kuri uyu wa Kabiri, wagifunguye ku mugaragaro. Avuga ko uyu ari umusaruro w'ubwitange n'ubufatanye bw'inzego z'umutekano w'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique.

Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda,ngo iki cyambu cyari cyarigaruriwe n'umutwe w'iterabwoba wa Ansar Al  Sunnah bituma imirimo yose yahakorerwaga ihagarara.

Muri Kanama 2021 ni bwo inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zikukanye ibi byihebe mu birindiro bikuru byabyo mu karere ka Mocimboa Da Praia n'utundi duce tugize intara ya Cabo Delgado.

Guverineri w'iyi ntara yashimiye inzego z'umutekano umuhati wazo mu kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado ari nabyo byatumye iki cyambu cyongera gukoreshwa.

Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi  kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka 5 yarayogojwe n'ibyihebe. Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe ubu hakomeje ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo no gusana ibyangijwe n'intambara.

Kongera gukora kw'icyambu cya Mocimboa Da Praie ni ikimenyetso cyo kubura kw'ubucuruzi muri uyu mujyi uherereye ku nyanja y'u Buhinde.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage