Yanditswe May, 10 2022 17:24 PM | 77,366 Views
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2024, nta munyarwanda uzaba agikora urugendo rurenze iminota 30 ajya gushaka serivisi z'ubuvuzi.
Ibi ngo bizanyura muri gahunda zo kongera amavuriro mato yo ku rwego rwa mbere n'urwa kabiri, harimo n'ayatashywe uyu munsi mu karere ka Nyaruguru.
Mu kagari ka Mishungero abaturage ni benshi aho baje gushaka ubuvuzi ku ivuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri rimaze iminsi ryuzuye, baravuga ko ubu bagiye kujya bivuza kare bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Nyinshi muri serivisi ziri gutangwa n'iri vuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri nko kuvura amenyo, kubyaza no kuvura amaso, ngo ntizabaga ku mavuriro mato yari ahasanzwe.
Ibi ngo byasabaga abatuye muri aka gace gukora ingendo ndende bajya ku bitaro
bya Munini n'ibya CHUB mu karere ka Huye.
Izi poste de sante zo ku rwego rwa kabiri leta y' u Rwanda irimo kuzubaka ifatanije n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo na SFH Rwanda, yatanze asaga miliyoni 78 Frw zo kubaka iyi ya Mishungero.
Uhagarariye SFH mu Rwanda Manasseh Gihana Wandela avuga ko uyu muryango uzakomeza gufatanya na leta kugera ku ntego zayo zo kwegereza ubuvuzi abaturage.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko biri muri gahunda y'igihugu yo kuba Abaturarwanda bose bazaba bagera kuri serivisi z'ubuvuzi mu 2024 badakoze urugendo rurenze iminota 30.
Aha rero akaba avuga ko kongerera ubushobozi amavuriro mato no kuyubaka aho atari bizafasha kugera kuri iyo ntego.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu mavuriro mato asaga 1000 hirya no hino mu gihugu, 35 muri yo amaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ndetse ko gahunda ikomeje.
Tuyisenge Adolphe
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru