AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu 2024 nta munyarwanda uzajya arenza iminota 30 ajya kwivuza-MINISANTE

Yanditswe May, 10 2022 17:24 PM | 77,366 Views



Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2024, nta munyarwanda uzaba agikora urugendo rurenze iminota 30 ajya gushaka serivisi z'ubuvuzi. 

Ibi ngo bizanyura muri gahunda zo kongera amavuriro mato yo ku rwego rwa mbere n'urwa kabiri, harimo n'ayatashywe uyu munsi mu karere ka Nyaruguru.

Mu kagari ka Mishungero abaturage ni benshi aho baje gushaka ubuvuzi ku ivuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri rimaze iminsi ryuzuye, baravuga ko ubu bagiye kujya bivuza kare bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

Nyinshi muri serivisi ziri gutangwa n'iri vuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri nko kuvura amenyo, kubyaza no kuvura amaso, ngo ntizabaga ku mavuriro mato yari ahasanzwe.

Ibi ngo byasabaga abatuye muri aka gace gukora ingendo ndende bajya ku bitaro bya Munini n'ibya CHUB mu karere ka Huye.

Izi poste de sante zo ku rwego rwa kabiri leta y' u Rwanda irimo kuzubaka ifatanije n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo na SFH Rwanda, yatanze asaga miliyoni 78 Frw zo kubaka iyi ya Mishungero. 

Uhagarariye SFH mu Rwanda Manasseh Gihana Wandela avuga ko uyu muryango uzakomeza gufatanya na leta kugera ku ntego zayo zo kwegereza ubuvuzi abaturage.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko biri muri gahunda y'igihugu yo kuba Abaturarwanda bose bazaba bagera kuri serivisi z'ubuvuzi mu 2024 badakoze urugendo rurenze iminota 30. 

Aha rero akaba avuga ko kongerera ubushobozi amavuriro mato no kuyubaka aho atari bizafasha kugera kuri iyo ntego.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu mavuriro mato asaga 1000 hirya no hino mu gihugu, 35 muri yo amaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ndetse ko gahunda ikomeje.

Tuyisenge Adolphe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage