AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu Ishuri Rikuru rya Polisi hatangiye inama nyunguranabitekerezo ku mahoro umutekano n'ubutabera

Yanditswe Jun, 17 2021 18:06 PM | 10,035 Views



Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze, kuri uyu wa Kane, hatangiye ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bizamara iminsi ibiri. Ibi biganiro ni bimwe biri mu masomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bari ku mahugurwa muri iri shuri.

Minisitiri w'Ikoranababuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula watanze ikiganiro yavuze ko ikoranabuhanga ari  intwaro ikomeye mu guhangana n’ibyaha kandi Leta y’u Rwanda yashyizeho ishuri aho abazarirangizamo bazifasishwa mu guhangana na byo. 

Muri iki kiganiro Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko kugira ngo umutekano mu by’ikoranabuhanga wimakazwe hashyizweho ishuri rya  Rwanda Coding Academy rizasora abahanga mu guhanga n’ibyaha by’ingeri zitandukanye mu by’ikoranabuhanga.

Ikiganiro cya kabiri cyavugaga ku itangazamakuru n’umutekano inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye. Bamwe mu banyeshuri bahawe ibi biganiro bemeza ko ari inyongeragaciro ku masomo bamaze igihe bahabwa .

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye atangiza iyi nama yagaragaje ko umwaka ushize wa 2019 ibiganiro nk’ibi bitabayeho kubera Covid -19 ariko kuri iyi nshuro yizeye ko abitabiriye aya mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru  bizabafasha nk’urwego rufata ibyemezo  kandi ko bazabisangiza abandi.

Ibi biganiro birimo gutangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi bifite insanganyamatsiko igira iti”Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa.” 

Uretse abanyeshuri bamaze umwaka bahugurwa bitabiriye ibi biganiro hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'impuguke batumiwe muri iyi Nama ndetse n'abanyeshuri 22 baturutse mu ishuri ryigisha ibijyanye n'Amategeko rya lLPD.

Ally Muhirwa 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage