Yanditswe Jun, 17 2021 18:06 PM | 10,035 Views
Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze, kuri uyu wa Kane, hatangiye ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bizamara iminsi ibiri. Ibi biganiro ni bimwe biri mu masomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bari ku mahugurwa muri iri shuri.
Minisitiri w'Ikoranababuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula watanze ikiganiro yavuze ko ikoranabuhanga ari intwaro ikomeye mu guhangana n’ibyaha kandi Leta y’u Rwanda yashyizeho ishuri aho abazarirangizamo bazifasishwa mu guhangana na byo.
Muri iki kiganiro Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko kugira ngo umutekano mu by’ikoranabuhanga wimakazwe hashyizweho ishuri rya Rwanda Coding Academy rizasora abahanga mu guhanga n’ibyaha by’ingeri zitandukanye mu by’ikoranabuhanga.
Ikiganiro cya kabiri cyavugaga ku itangazamakuru n’umutekano inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye. Bamwe mu banyeshuri bahawe ibi biganiro bemeza ko ari inyongeragaciro ku masomo bamaze igihe bahabwa .
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye atangiza iyi nama yagaragaje ko umwaka ushize wa 2019 ibiganiro nk’ibi bitabayeho kubera Covid -19 ariko kuri iyi nshuro yizeye ko abitabiriye aya mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru bizabafasha nk’urwego rufata ibyemezo kandi ko bazabisangiza abandi.
Ibi biganiro birimo gutangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi bifite insanganyamatsiko igira iti”Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa.”
Uretse abanyeshuri bamaze umwaka bahugurwa bitabiriye ibi biganiro hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'impuguke batumiwe muri iyi Nama ndetse n'abanyeshuri 22 baturutse mu ishuri ryigisha ibijyanye n'Amategeko rya lLPD.
Ally Muhirwa
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru