AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu Mujyi wa Kigali hatangiye ubugenzuzi mu Midugudu kuri gahunda yo kwishyura Mituelle de Sante

Yanditswe Aug, 08 2022 19:22 PM | 76,245 Views



Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubugenzuzi mu Midugudu kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Sante, bamwe mu baturage bakaba bavuga ko ikibazo cy’amikoro make no kutagira icyiciro cy’ubudehe ari zimwe mu mpamvu zatumye badatanga imisanzu ya mutuelle ku gihe.

Iki gikorwa cy’ubugenzuzi kije mu gihe imibare y’ikigo cy’ ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB igaragaza ko uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo aritwo tuza mu myanya 3 ya nyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihugu.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Gasabo, aho itsinda rigizwe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na RSSB baganiraga n’abayobozi ku rwego rw’Akagali ndetse n’Umudugudu, harebwa imbogamizi zatumye imisanzu ya Mituelle de Sante idatangwa ku gihe.

Kandama Josephine avuga ko nyuma y’igihe kirekire yishyurirwa mutuelle na Leta kubera ubukene, kuri ubu afite ubushobozi bwo kwishyurira abo mu muryango we bose.

Mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, hagaragaramo hamwe na hamwe ubukerererwe bwo kwishyura, ibintu abenshi bemeza ko giterwa n’ubushobozi buke bw’amikoro.

Umukozi wa RSSB ishami rya Gasabo, Alex Tuyishime avuga ko Leta yashyize imbaraga mu korohereza abaturage kwishyura Mituelle.

Yagize ati "Guhera mu kwezi kwa7 kugeza mu kwa 12, umuntu iyo yishyuye agera kuri 75% arivuza, nyuma ukwezi kwa 12 kwarangira atarishyura ya 25% asigaye nibwo atemererwa guhabwa servisi z’ubuvuzi, mbere ntibyabagaho, byasabaga ko umuntu aba yishyuye 100% akabona kwivuza kandi nabwo ategereje ukwezi, uyu munsi umuntu arishyura agahita ajya kwivuza."

RSSB ivuga ko ubwitabire muri mutuelle muri Gasabo ari 60,4% mu gihe igihe nk’iki mu mwaka ushize bwari kuri 53,4%.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gahunda ihari ari uko mu mpera z’ukwezi kwa 9 abaturage bose bagomba kuba bishyuye mutuelle.

Kugeza ubu ubwitabire mu gutanga mutuelle ku rwego rw’igihugu buri kuri 74,2%, Uturere tuza ku isonga akaba ari Akarere ka Gakenke, Gisagara na Nyaruguru.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage