Yanditswe Dec, 05 2016 15:54 PM | 1,240 Views
Ibihugu by'Afurika bikangurirwa guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze kugira uruhare mu iterambere ryabyo.
I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ihuje ibihugu byibumbiye mu muryango mpuzamahanga ushinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere mu itumanaho (ITU) ku rwego rw’akarere ka Afurika hagamijwe kwisuzuma nka Afurika mu by'itumanaho.
Abahagarariye inzego zitandukanye zikora mu birebana n'ikoranabuhanga mu bihugu biri muri uyu muryango mpuzamahanga w'itumanaho mu karere k'Afurika, barimo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho gucengera muri Afurika kandi rigire uruhare mu iterambere ry'umugabane w'Afurika.
Andrew Rugege uyobora umuryango ITU ku rwego rw'Afurika asobanura ko ikoranabuhanga rikwiye kurushaho gushyirwamo ingufu bitewe n'akamaro rigira mu buzima bw'abaturage.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'itumanaho muri ITU, Brahima Sanou, avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu birebana n'ikoranabuhanga bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.
Ministre w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana we avuga ko umusaruro uva mu nama ku ikoranabuhanga u Rwanda rukomeje kwakira, ugenda urushaho kwiyongera.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru