Yanditswe Jun, 10 2020 08:01 AM | 25,556 Views
Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwatangiye gukora udupfukamunwa twifashishwa kwa muganga ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Hashize hafi amezi abiri gahunda ya Guma Mu rugo yatewe n' icyorezo cya COVID19 irangiye by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
N’ubwo iyi gahunda yarangiye, kwambara agapfukamunwa kuri buri Munyarwanda usohotse iwe n'imwe mu ngamba zikomeje gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gukumira kwandura no kwanduza COVID19, ibintu byahaye amahirwe y' ishoramari kuri bamwe muri ba rwiyemezamirimo,uyu ni Moses Twahirwa usanzwe akora imyenda isanzwe.
Yagize ati “Ni gute tudizayininga ducréa bitandukanye n’ibyo twakoraga mbere bijyanye n’ibyo abantu bakeneye, harimo gukora ibikoresho nkenerwa nk'udupfukamunwa, biza muri secteur yacu ya Fashion, turi muri bamwe bafite icyemezo cyo kudukora, tugakora wenda n'indi myenda ijyanye n'akazi, kuko abantu batari kujya mu birorori.”
Nubwo ubucuruzi bw'udupfukamunwa bwahaye amahirwe kuri bamwe muri barwiyemezamirimo, Alexis Gisagara umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi n' ikurikirana ry' ubuziranenge mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw' imiti n' ibiribwa (Rwanda FDA) avuga ko n’ubwo aya mahirwe yatanzwe bidakuraho iyubahirizwa ry'amabwiriza bitewe n'ubwoko bw'udupfukamunwa.
Ati “Rero nka za Barrier Mask dufite abantu 81 bemerwe kudukora kandi bafite ibisabwa bitandukanye n' ibyabakora medical masks kuko bo basabwa gukorera muri clean environment ahantu hafite isuku, ku buryo ntacyinjiramo kivuye hanze.”
Inganda zitandukanye ndetse n'abantu ku giti cyabo bakomeje gukora udupfukamunwa mu moko atandukanye, ikintu kimaze kuba umuco muri ibi bihe cyo kwirinda COVID19.
Kuri ubu hakaba hiyongereho uruganda rwa PharmLab rusanzwe rukora ibikoresho byifashishwa mu gukora ibizamini bitandukanye kwa muganga gufata umusarani, amaraso n'ibindi, rukaba rwazanye umwihariko wo gukora udupfukamunwa twifashishwa kwa muganga.
Rugwizangonga Cyriaque, umuyobozi PHARMALAB yagize ati “Mbere ya Coronavirus demande ntabwo yari nini mu Rwanda ku buryo utari gushyiraho uruganda cyangwa se unité ya production y'udupfukamunwa kandi demande ari ntoya, abantu bagahitamo kubikura mu bushinwa cyangwa se mu Buhinde, izikorerwa mu Rwanda ni izi ngizi za Made in Rwanda zitari surgical, zikoze mu myenda, izo rero biratandukanye rwose.”
Gukora udupfukamunwa twifashishwa no kwa muganga mu Rwanda, niba bifite umumaro mu rwego w'ubuzima, ibi na none bijyana no koroshya ubuziranange ndetse n'ikiguzi nk’uko Alexis Gisagara yabisobanuye.
Ati “Umuntu w'importa udupfukamunwa ni babandi tba twarahaye uburenganzira kutwijiza, ndets en' ibindi bikoresho byo kwa muganga, ariko muri iyti crisisi hari nabandi twemereraga badafite uiyo licence kubera crisi yari ihari, ariko kuva tubonye umuntu udukora ibyo bintu bigiye guhagrara.”
Rugwizangonga avuga ko udupfukamunwa two kwa muganga bakora tuzaba duhendutse kurusha udusanzwe ku isoko.
Ati “ Ubu ku isoko uyu munsi aka gapfukamunwa kagura 1000 twe turateganya kukagurisha hagati ya 300 na 500, twumva buri muntu wse aho kugira ngo afate agapfukamunwa akambare iminsi 3, bizajye bimworohera kuba yagahindura kdi adahenzwe.”
Banyiri uru ruganda, bavuga ko nyuma y' iminsi 5 gusa batangiye bakora, hari ibihugu 4 byo mu karere byatangiye inzira yo gutumiza udupfukamunwa kuri uru ruganda , kurundi ruhande hakaba hari inganda mu Rwanda zitangaza ko zifite udupfukamunwa hafi miriyoni 3 twabuze abaguzi.
EDDY SABITI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru