Yanditswe Feb, 21 2022 16:10 PM | 38,623 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Musanze, nyuma yo kumara igihe kinini bifuza kubakirwa urwibutso, ubu barishimira ko bubakiwe urwibutso rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw.
Ni urwibutso rwubatswe mu cyahoze ari court d'Appel ya Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi bari barahahungiye bizeye umutekano mu nzu y'ubutabera ariko siko byagenze.
Mu cyahoze ari court d'Appel ya Ruhengeri niho hubatswe urwibutso rugezweho rw'karere ka Musanze.
Ni iby'ishimo byinshi ku barokotse Jenoside ya korewe Abatutsi bafite ababo batari bashyinguye neza, mu rwibutso rwa Muhoza bavuga ko uru rwibutso rushya ruje ari igisubizo.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Hamza Iddi avuga ko uru rwibutso ruje ari igisubizo mu gushyingura neza imibiri isaga 800 yari mu rwibutso rwa Muhoza rutari rubungabunzwe neza.
Imirimo yo kubaka urwibutso rw'abazize Jenoside ya korewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze igeze 100%, biteganyijwe ko ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye na Ibuka bakira by'agateganyo uru rwibutso kuri uyu wa Gatatu.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko urwibutso rwubatswe ku buryo bugezweho ibizafasha mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Urwibutso rw'Akarere ka Musanze rufite ubushobozi bwo kubungabunga imibiri isaga ibihumbi 20, ni urwibutso rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw, gutangira kwimuriramo imibiri biteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Robert Byiringiro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru