AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Muri Musanze hubatswe urwibutso rw’abazize Jenoside rwatwaye arenga miliyoni 600 Frw

Yanditswe Feb, 21 2022 16:10 PM | 38,623 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Musanze, nyuma yo kumara igihe kinini bifuza kubakirwa urwibutso, ubu barishimira ko bubakiwe urwibutso rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw.

Ni urwibutso rwubatswe mu cyahoze ari court d'Appel ya Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi bari barahahungiye bizeye umutekano mu nzu y'ubutabera ariko siko byagenze.

Mu cyahoze ari court d'Appel ya Ruhengeri niho hubatswe urwibutso rugezweho rw'karere ka Musanze. 

Ni iby'ishimo byinshi ku barokotse Jenoside ya korewe Abatutsi bafite ababo batari bashyinguye neza, mu rwibutso rwa Muhoza bavuga ko uru rwibutso rushya ruje ari igisubizo.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Hamza Iddi avuga ko uru rwibutso ruje ari igisubizo mu gushyingura neza imibiri isaga 800 yari mu rwibutso rwa Muhoza rutari rubungabunzwe neza.

Imirimo yo kubaka urwibutso rw'abazize Jenoside ya korewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze igeze 100%, biteganyijwe ko ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye na Ibuka bakira by'agateganyo uru rwibutso kuri uyu wa Gatatu. 

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko urwibutso rwubatswe ku buryo bugezweho ibizafasha mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Urwibutso rw'Akarere ka Musanze rufite ubushobozi bwo kubungabunga imibiri isaga ibihumbi 20, ni urwibutso rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw, gutangira kwimuriramo imibiri biteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka. 

Robert Byiringiro 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage