AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina muri Kamonyi hashyinguwe imibiri 108

Yanditswe Apr, 26 2022 16:45 PM | 84,854 Views



Kuri uyu wa kabiri, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina mu karere ka Kamonyi hashyinguwe imibiri 108 y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abayobozi batandukanye batanze ubutumwa buhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hashimangirwa ingigo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Tariki 25 na 26 Mata 1994, ni iminsi ishaririye mu mateka ya Mugina kubera ibitero byahitanye umubare munini w’Abatutsi bari bakohakoraniye. 

Ubu urwibutso ruruhukiyemo abagera ku bihumbi 59.095.

Mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 28 hakaba hashyinguwe imibiri 108 barimo 37 babonetse mu Murenge wa Mugina, na 71 babonetse mu wa Nyamiyaga.

Gahigi Athanase watanze ubuhamya ku nzira yanyuzemo ahigwa, ariko amaze kurokoka atangira inzira yo kwiyubaka n’ubu akaba ashima leta y’u Rwanda by’umwihariko ingabo zari iza RPA zabigizemo uruhare ndasimburwa. 

Uyu mugabo avuga KO mu kwiyubaka kwe atasigaye inyuma mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho Asaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ku mushyigikira muri uru rugendo.

Kwibuka ku Mugina ni igikorwa gihuza abaturage muri rusange n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagafata mu mugongo abarokokeye ku Mugina. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ahumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, ariko akabasaba kuvoma imbaraga z’ubwiyunge mu murongo mugari w’imiyoborere y’igihugu.

Ubundi butumwa butangwa mu batuye umurenge wa Mugina, ni ubwo gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ishyungurwe.

Ibi birashingira ku kuba akenshi imibiri ishyingurwa iboneka kubera ibikorwa cyane iby’ubwubatsi ariko amakuru yatanzwe n’abaturage.


Alexis Namahoro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage