Yanditswe Apr, 26 2022 16:45 PM | 84,854 Views
Kuri uyu wa kabiri, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina mu karere ka Kamonyi hashyinguwe imibiri 108 y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi batandukanye batanze ubutumwa buhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hashimangirwa ingigo y’ubumwe n’ubwiyunge.
Tariki 25 na 26 Mata 1994, ni iminsi ishaririye mu mateka ya Mugina kubera ibitero byahitanye umubare munini w’Abatutsi bari bakohakoraniye.
Ubu urwibutso ruruhukiyemo abagera ku bihumbi 59.095.
Mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 28 hakaba hashyinguwe imibiri 108 barimo 37 babonetse mu Murenge wa Mugina, na 71 babonetse mu wa Nyamiyaga.
Gahigi Athanase watanze ubuhamya ku nzira yanyuzemo ahigwa, ariko amaze kurokoka atangira inzira yo kwiyubaka n’ubu akaba ashima leta y’u Rwanda by’umwihariko ingabo zari iza RPA zabigizemo uruhare ndasimburwa.
Uyu mugabo avuga KO mu kwiyubaka kwe atasigaye inyuma mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho Asaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ku mushyigikira muri uru rugendo.
Kwibuka ku Mugina ni
igikorwa gihuza abaturage muri rusange n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagafata mu mugongo abarokokeye ku
Mugina. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ahumuriza abarokotse
jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, ariko akabasaba kuvoma imbaraga z’ubwiyunge mu murongo
mugari w’imiyoborere y’igihugu.
Ubundi butumwa butangwa mu batuye umurenge wa Mugina, ni ubwo gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ishyungurwe.
Ibi
birashingira ku kuba akenshi imibiri ishyingurwa iboneka kubera ibikorwa cyane
iby’ubwubatsi ariko amakuru yatanzwe n’abaturage.
Alexis Namahoro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru