Yanditswe Jun, 25 2022 15:08 PM | 124,492 Views
Abakozi
basaga 1000 biteganyijwe guhabwa akazi gahoraho mu ruganda rukora Cement n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko
muri Gashyantare 2023 cement ya mbere izagera ku isoko ikorewe i Muhanga.
Hegitari 67 ni bwo buso buriho icyanya cyahariwe inganda muri karere ka Muhanga, ariko hafi 17 ni ikibanza kirimo kubakwaho Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, uruganda ruzakora cement n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.
Ni ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyari 100 mu mafaranga y’amanyarwanda.
Imirimo yo kurwubaka igeze ku ijanisha riri hejuru ya 50.
Ju JianFeng umuyobozi wungirije w’uru ruganda avuga ko impamvu nkuru zo kuruza i Muhanga ari imiterere y’aka gace, hakiyongeraho uburyo leta y’u Rwanda ikorana neza n’abashoramari.
Yagize ati "Icyo abashoramari bashima ni uburyo ubuyobozi bwabahuje n’abaturage bakabasha kubona ubutaka bugari bakoreraho."
Byiringiro Israel umwe mu bakozi b’uru ruganda Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, avuga ko uru ruganda ruje kunganira izindi mu gukemura ikibazo cya cement idahagije haba mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Muri iyi mirimo yo kubaka harakoreshwa abanyarwanda barindwi mu biro n’abashinwa 12.
Mu ruganda nyir’izina uyu mushinga urateganya gukoresha abanyarwanda 1080 n’Abashinwa 200.
Abanyarwanda bafitemo imirimo bavuga ko bashima kuba mu mishinga minini nk’iyi nabo babasha kubonamo imirimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kugeza ubu iki cyanya cy’inganda kirimo kurambagizwa n’abanyenganda benshi, ariko kugeza ubu bamaze kugeramo ni harimo inganda ebyiri zikaba zaratangiye gukora.
Kugeze ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buremeza ko nta makimbirane akomeye yari yaba hagati y’abashoramari n’abaturage basanganwe ibikorwa muri nkengero z’iki cyanya cy’inganda, bukavuga ko buba hagati y’impande zombi ku buryo nta rubangamira urundi.
Alexis Namahoro
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru