AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Claude Muhayimana agiye koherezwa mu rukiko rwa 'Cours d'Assises'

Yanditswe Apr, 04 2019 19:45 PM | 7,439 Views



Urukiko rw'Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwemeje ko Claude Muhayimana, ukekwaho ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu, yoherezwa mu rukiko rushinzwe imanza nshinjabyaha zikomeye bita 'Cours d'Assises'.

Umunyamategeko w'umuryango CPCR uharanira guta muri yombi no gushyikiriza inkiko abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw'u Bufaransa, Alexandre Kiabski, wari mu rukiko ubwo iki cyemezo cyafatwaga, yavuze ko urukiko rutigeze rutangaza itariki urubanza ruzaberaho.

Claude Muhayimana ni Umunyarwanda  ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa.  Kuva mu 2010, yongeye gutabwa muri yombi mu rwego rw’anketi ku ruhare yaba yaragize muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri Gashyantare 2014, urukiko rusesa imanza ari narwo rusumba izindi zose aho mu Bufaransa, rwanze ubusabe bw’u Rwanda bw’uko yarwohererezwa ngo yisobanure ku byaha ashinjwa gukorera mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishwa ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ya Pascal SIMBIKANGWA wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu kwezi kwa Gatanu kw'umwaka ushize nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside. Hari kandi n'urubanza rwa  Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bakatiwe igifungo cya burundu mu rw'ubujurire mu kwa karindwi kw'umwaka ushize.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage