AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mukabalisa yahamagariye Abanyarwanda guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 15 2022 19:24 PM | 34,232 Views



Abatuye Akarere ka Bugesera bunamiye abiciwe muri kiliziya za Nyamatana Ntarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu izi zahoze ari kiliziya zikaba zarahindutse inzubutso ziruhukiyemo abasaga ibihumbi 55.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite, Donatille Mukabalisa yifatanyije n’abitabiriye uyu muhango wo kwibuka akaba yahamagariye Abanyarwanda n’abanya-Bugesera by’umwihariko, guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Bugesera, byakozwe hibukwa by'umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komine Kanzeze kuri ubu hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Ntarama na Nyamata, aho hunamiwe Abatutsi basaga 55000 baruhukiye muri izi nzibutso zombi.

Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi  mu karere ka Bugesera, bagaruka ku nzira y'umusaraba banyuze mu gihe cya Jenoside.

Bagaruka ku bwicanyi ndenga kamere bwabere muri aka karere, bashima ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bongeye kwiyubaka babikesha imiyoborere myiza.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa yihanganishije abarokotse bo mu karere ka Bugesera avuga ko gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bimaze gufata indi ntera, aho ababikora bifashisha imbuga nkoranyambaga bityo rero n'abayirokotse bakwiye kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo batange amakuru nyayo kuri Jenoside ya Jenoside yakorewe abatutsi .

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twabereyemo ubwicanyi ndengakamere kuko hari haraciriwe abatutsi bazi ko bazaribwa n'isazi ya tsetse, ibi ariko siko byagenze mu 1994 byoroheye abicanyi kubica kuko bari baratujwe ahantu hamwe.


 Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage