Yanditswe May, 18 2019 15:12 PM | 6,712 Views
Mu karere ka Kamonyi hashyinguwe imibiri 63 yabonetse mu mirenge 10 muri 12 igize Akarere ka Kamonyi; kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.
Ni mu
gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku
rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi ahashyinguwe imibiri
y'abatutsi isaga ibihumbi 47.
Mu buhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaje ko iyahoze ari Komine Taba yayoborwaga na Burugumestri Akayesu Jean Paul; habere ubwicanyi bukabije kuko yashishikarizaga interahamwe kwica Abatutsi bakajugunywa mu bice bitandukanye by'aka Karere ka Kamonyi.
Mu myaka 25 bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakaba barinangiye no gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe; dore ko ngo iboneka biba byatewe n'ibikorwaremezo biri kubakwa mu karere ka Kamonyi nk'imihanda n'ubwubatsi.
Abarokotse bavuze ko kuba hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi; hakaba hakigaragara ibibazo by'imanza za Gacaca zigendanye n'imitungo yangijwe n'iyasahuwe bakaba batarishyurwa bidindiza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge yatangijwe na leta y'ubumwe.
Aba barokotse basaba ko abarebwa n'iki kibazo bashyira imbaraga yo gukemura.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yavuze ko bafite imanza za Gacaca zaciwe zisaga 400 zigendanye n'imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi; ariko zimwe ngo ziragoranye kuzirangiza ngo bishyure; kubera ko abagombaga kwishyura bamwe bapfuye; abandi nta bushobozi bafite bwo kwishyura ndetse n'abataramenyekana aho baherereye.
Gusa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi n'abayigizemo uruhare bateye intambwe yo gusaba no gutanga imbabazi kuri bamwe mu babangirije imitungo ku buryo basanga ari byo gushimangira inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru