Yanditswe Apr, 26 2022 15:24 PM | 73,958 Views
Abaturiye
Umujyi wa Musanze barishimira ko ikorwa ry’imihanda ikomeje kwiyongera muri uyu
Mujyi ari ingirakamaro ku iterambere ryabo, cyane ko ikomeje koroshya ubuhahirane
no gukemura ikibazo cya ruhurura zuzuraga amazi akabangirizaga ibintu.
Ni mu gihe muri uyu Mujyi hagiye gukomeza icyiciro cya gatatu cyo kuwutunganya, hubakwamo imihanda ya kaburimbo no gutunganya ruhurura.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze, baragaragaza ko bari babangamiwe n’imwe mu mihanda idakoze na ruhurura zabangirizaga ibintu.
Ibibazo by’aba baturage bigiye gukemurwa n’icyiciro cya gatatu cyo gutunganya Umujyi wa Musanze, nk’Umujyi wunganira Kigali Phase III Rwanda Urban Development kigizwe n’ibirometero 6.8 n’Ikirometero kimwe cyo gutunganya ruhurura ya Susa.
Ni gahunda Leta y’u Rwanda irimo guterwamo inkunga na Banki y’Isi.
Imirimo yo gutunganya ibi bikorwaremezo izatangirana n’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ikazamara umwaka umwe.
Bizuzura bitwaye miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibice bibiri bibanza byari bigizwe n’imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 11,4 n’ibirometero 2,5 byatunganijwe kuri ruhurura.
Uwimana Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru