AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Muri Musanze hari abagore barara ijoro bakora isuku mu mihanda

Yanditswe May, 01 2022 16:02 PM | 67,518 Views



Abagore barara ijoro bakora isuku mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko ari umurimo usaba ubwitange kandi ubatunze.

Ni mu masaha y’i Saa Sita z’ijoro, RBA yasuye umuryango wa Nyirambarushimana Velena atuye ahazwi nko kuri Karisimbi mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. 

Uyu mubyeyi w’abana batatu, twasanze amaze kwitegura kugira ngo yerekeze ku kazi akora ko gusukura imihanda. 

Muri iryo joro aho benshi baba basinziriye, uyu mugore w’imyaka 47 ava iwe yerekeza aho akorera, anyura mu nzira ubona ziteye ubwoba.

N’ubwo aba bagore baba barashiritse ubwoba iyo bagenda n’ijoro mu mihanda, hari ubwo bahura n’abagizi ba nabi bakabambura utwabo.

Velena kuva iwe ajya aho akorera akazi ko gusukura imihanda, akoresha urugendo rugera mu isaha n’amaguru.

Akora isuku ku muhanda mugari Kigali-Musanze-Rubavu, kuva hafi saa saba z’ijoro kugera mu ma saa mbiri z’igitondo.

Ahembwa hakurikijwe imibyizi yakoze, kubera ko ariho bakura amaramuko birinda gusiba akazi.

Velena na bagenzi be bavuga ko aka kazi ko gusukura imihanda kabatunze, icyakora ngo inoti y’igihumbi bakorera ku munsi ni make.

Umuyobozi wa Koperative y’abakubura mu mujyi wa Musanze, Nyirabageni Belancilla avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere kuva 2015.

Abakoresha umuhanda nabo bagaragaza ko ari inshingano za buri wese kubungabunga isuku yo ku mihanda.

Mu bakora isuku, bamwe barara ijoro abandi bagakora amanywa, mu mafaranga make bahembwa nibo bigurira ibikoresho bakaba bifuza ko ababishinzwe bazasuzuma uko imikorere yabo yarushaho kunozwa.


Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage