Yanditswe May, 01 2022 16:02 PM | 67,518 Views
Abagore
barara ijoro bakora isuku mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko ari umurimo usaba ubwitange kandi ubatunze.
Ni mu masaha y’i Saa Sita z’ijoro, RBA yasuye umuryango wa Nyirambarushimana Velena atuye ahazwi nko kuri Karisimbi mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.
Uyu mubyeyi
w’abana batatu, twasanze amaze kwitegura kugira ngo yerekeze ku kazi akora ko
gusukura imihanda.
Muri iryo joro aho benshi baba basinziriye, uyu mugore w’imyaka 47 ava iwe yerekeza aho akorera, anyura mu nzira ubona ziteye ubwoba.
N’ubwo aba bagore baba barashiritse ubwoba iyo bagenda n’ijoro mu mihanda, hari ubwo bahura n’abagizi ba nabi bakabambura utwabo.
Velena
kuva iwe ajya aho akorera akazi ko gusukura imihanda, akoresha urugendo rugera
mu isaha n’amaguru.
Akora isuku ku muhanda mugari Kigali-Musanze-Rubavu, kuva hafi saa saba z’ijoro kugera mu ma saa mbiri z’igitondo.
Ahembwa
hakurikijwe imibyizi yakoze, kubera ko ariho bakura amaramuko birinda gusiba
akazi.
Velena na bagenzi be bavuga ko aka kazi ko gusukura imihanda kabatunze, icyakora ngo inoti y’igihumbi bakorera ku munsi ni make.
Umuyobozi
wa Koperative y’abakubura mu mujyi wa Musanze, Nyirabageni Belancilla avuga ko
iki kibazo cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere kuva 2015.
Abakoresha
umuhanda nabo bagaragaza ko ari inshingano za buri wese kubungabunga isuku yo
ku mihanda.
Mu
bakora isuku, bamwe barara ijoro abandi bagakora amanywa, mu mafaranga make
bahembwa nibo bigurira ibikoresho bakaba bifuza ko ababishinzwe bazasuzuma uko
imikorere yabo yarushaho kunozwa.
Mbarushimana Pio
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru